Karen Ibasco wo muri Philippines ni we wegukanye ikamba mu irushanwa rya Miss Earth 2017. Miss Hirwa Uwase Honorine waserukiye u Rwanda yatashye amara masa.
Miss Earth 2017 ni irushanwa mpuzamahanga rimaze iminsi ribera muri Philippines. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017 ni bwo habaye Final hatorwa umukobwa uhiga abandi muri 84 bitabiriye iri rushanwa, birangira ryegukanywe na Karen Ibasco wo muri Philippines, yambikwa ikamba ryari rifitwe na Katherine Espín wo muri Ecuador wari Miss Earth 2016. Ni ibirori byabereye ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay muri Philippines.
Mu bihembo byose byatanzwe kuri Final y'iri rushanwa ry'uyu mwaka, Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo, ntabwo yabashije kugira igihembo na kimwe atsindira. Akobwa bane bageze kuri Final ari nabo batowemo Miss Earth 2017 ni: Juliana Franco wo muri Colombia, Nina Robertson wo muri Australia, Lada Akimova mu Burusiya na Karen Ibasco wo muri Philippines ari nawe waje kwegukana ikamba.
Karen Ibasco ni we wegukanye ikamba
Mu minsi yabanje muri iri rushanwa hagiye hatangwa ibihembo binyuranye,Miss Igisabo ntiyabasha gutsindira na kimwe. Miss Igisabo yanze kwambara utwenda bogana 'Bikini' mu gace ko kwiyereka bambaye utu twenda muri Miss Earth 2017 bituma atakaza amahirwe yo gutsinda.
Mu baberwa no kwambara amakanzu maremare nabwo ntiyigeze agaragaramo kuko ataje muri batatu ba mbere bahembwe. Ejo bundi ariko Miss Igisabo yabonetse mu bakobwa 15 ba mbere basubije neza ibibazo byari byatanzwe n'akanama nkemurampaka ndetse ni we gusa wo muri Afrika wabonetse muri abo bakobwa. Mu bihembo bikuru mu irushanwa rya Miss Earth 2017 byatanzwe kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2017, Miss Igisabo nta gihembo na kimwe yabonye.
Ibyishimo byari byose nyuma yo gutsindira ikamba
Uwase Honorine uzwi nka Miss Igisabo
Miss Igisabo yanze kwambara Bikini mu minsi yashize
Aba bakobwa bo bemeye kwambara bikini
TANGA IGITECYEREZO