RFL
Kigali

Miss Bagwire Keza Joannah yamuritse igitabo yanditse asoza kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2018 6:03
1


Nyampinga w’Umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah, yamuritse igitabo yanditse asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse aritegura guhabwa impamyabumenyi mu Ukuboza 2018.



Keza Joannah usanzwe ari n’Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda yanditse kuri Instagram agira ati “Warakoze Mana kunyobora muri uru rugendo.” Inshuti y’akadasohoka, Miss Flora Umutoniwase witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015 aserukiye Intara y’uburengerazuba, yamusubije agira ati “Subiza amaso inyuma ureba aho wavuye, hanyuma wishimire intambwe uteye mu rugendo wanyuzemo. Wabikoze mukobwa wanjye.”

Bagwire Keza wahagarariye u Rwanda muri Miss Heritage 2015 asoje Logistique muri Mount Kenya University aritegura guhabwa impamyabumenyi mu Ukuboza 2018. Yavutse tariki 14 Mata 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w'iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.

keza

Miss Keza aritegura guhabwa impamyabumenyi muri Mount Kenya

Mu mwaka wa 2002 ni bwo Bagwire Keza Joannah yari atangiye amashuri ye abanza, yayigiye ku Kicukiro ku kigo cya St Joseph. Nyuma y’imyaka itandatu y’amashuri abanza Bagwire Keza Joannah yahise atangira amashuri yisumbuye kuva muri 2008 kugeza muri 2011 yiga mu ishuri rya Mater Dei i Nyanza.

Kuva 2012 kugera mu mpera za 2014 uyu mukobwa yatangiye kwiga icyiciro cye cya kabiri cy’amashuri yisumbuye i Nyanza na none mu ishuri rya Saint Esprit, aha akaba yarigaga MEG (Math,Economy & Geography), akaba ari naho yakuye impamyabumenyi imusoreza amashuri ye yisumbuye.

Joannah

Joannah yagaragaje ko yishimiye intambwe ateye mu buzima bwe

joannah

Joannah yambitswe ikamba rya Miss Heritage

joannah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jo5 years ago
    Ariko uyu mwana afite amabere meza datawe .. congratulation Joana





Inyarwanda BACKGROUND