Bagwire Keza Joannah, ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, akaba ahatana mu marushanwa y’umukobwa uhiga abandi mu buranga bujyanye n’umuco n’umurage (Miss Heritage), ibi akaba yarabigezeho nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Heritage mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015.
Miss Bagwire Keza Joannah, yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, ariko uyu nawe akaba yarambitswe ikamba rya Miss Heritage Rwanda 2015, nyuma yo guhiga abandi mu bwiza bushingiye ku muco. Nyuma yo kwambikwa iri kamba ku rwego rw’igihugu, ubu arimo guhatana mu rwego rw’isi aho ahatana n’abandi bakobwa batandukanye begukanye ikamba nk’iri mu bihugu byabo.
Kugirango Miss Keza Joannah abashe kwitwara neza muri aya marushanwa, ku ikubitiro hakenewe ubufasha bw’Abanyarwanda basabwa kumushyigikira binyuze ku rubuga rwa Internet, hanyuma ibi bikamwongerera amahirwe yo kuba yazahesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, akaba yanegukana iri kamba.
Amafoto ya Miss Keza Joannah mu bihe bitandukanye:
Guha amahirwe uyu munyarwandakazi muri aya marushanwa, bisaba kujya ku rubuga rwa Internet ugaanda ahanditse "Vote" munsi y'ifito ye, ukaba umwongereye amahirwe yo kwitwara neza akaba yanatahana iri kamba mu Rwanda, akaba umwe mu bakobwa baba babashije kuvana ikamba hanze y'igihugu, nyuma ya bagenzi be bamubanjirije nka Miss Aurore Kayibanda na Miss Umutoniwase Marlene
TANGA IGITECYEREZO