RFL
Kigali

Miss Bagwire Keza Joannah ahagarariye u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ku rwego rw'isi yose

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:2/10/2015 14:33
7


Bagwire Keza Joannah, ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, akaba ahatana mu marushanwa y’umukobwa uhiga abandi mu buranga bujyanye n’umuco n’umurage (Miss Heritage), ibi akaba yarabigezeho nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Heritage mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015.



Miss Bagwire Keza Joannah, yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, ariko uyu nawe akaba yarambitswe ikamba rya Miss Heritage Rwanda 2015, nyuma yo guhiga abandi mu bwiza bushingiye ku muco. Nyuma yo kwambikwa iri kamba ku rwego rw’igihugu, ubu arimo guhatana mu rwego rw’isi aho ahatana n’abandi bakobwa batandukanye begukanye ikamba nk’iri mu bihugu byabo.

keza

Kugirango Miss Keza Joannah abashe kwitwara neza muri aya marushanwa, ku ikubitiro hakenewe ubufasha bw’Abanyarwanda basabwa kumushyigikira binyuze ku rubuga rwa Internet, hanyuma ibi bikamwongerera amahirwe yo kuba yazahesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, akaba yanegukana iri kamba.

Amafoto ya Miss Keza Joannah mu bihe bitandukanye:

Joannah

joannah

joannah

joannah

joannah

Joannah

joannah

joannah

joannah

Joannah

Guha amahirwe uyu munyarwandakazi muri aya marushanwa, bisaba kujya ku rubuga rwa Internet ugaanda ahanditse "Vote" munsi y'ifito ye, ukaba umwongereye amahirwe yo kwitwara neza akaba yanatahana iri kamba mu Rwanda, akaba umwe mu bakobwa baba babashije kuvana ikamba hanze y'igihugu, nyuma ya bagenzi be bamubanjirije nka Miss Aurore Kayibanda na Miss Umutoniwase Marlene

KANDA HANO UTORE KEZA JOANNAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safari8 years ago
    Njye mperereye muri America mubyukuri mushikiwacu turamushyigikiye naze yiyerekane
  • Gloria Mwiseneza Kagahe8 years ago
    Proud of you ...keza!!! tukurinyuma sh
  • 8 years ago
    Tukurinyuma igiko
  • muhayimana eric8 years ago
    twese tukurinyuma kandi twizeyeko uzagerakute kbs.
  • Greta8 years ago
    Arabikwiriye kbs! I love her voice! Joanna just speak up, be proud! U can do it!! Tukurinyuma!
  • Luc8 years ago
    Njye mbabwije ukuri uyu mukobwa Joanna baramwibye muri Miss Rwanda iheruka, sinzi icyabateye kumwiba kuko mpamya ko usibye bya bindi bya giti n'amatiriganya Joanna niwe mukobwa wari ukunzwe n'abantu benshi. Ikizabibabwira ni ukuntu muzibonera uko azitwara muri aya marushanwa agiyemo, aho za pannel zaho ziri more professionnal kandi zidakoresha amarangamutima. Ni gute wansobanurira ukuntu miss Rwanda ajya mu marushanwa mpuzamahanga akavamo atarenze n'umutaru ameze nk'uwagiye kurahura???? Ariko Reka Joanna abereke ko ikamba ari we wari urikwiye. Big up Joannah!
  • Appoline8 years ago
    Keza turagushyigikiye cyne kdi amahirwe meshi kbisa ba proud yibyo urimo.





Inyarwanda BACKGROUND