RFL
Kigali

Miss Anastasie wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2018 ntabashe kwegukana ikamba yageze i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/11/2018 17:54
5


Miss Umutoniwase Anastasie wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2018 yageze i Kigali nyuma y'uko atabashije kwegukana ikamba ryegukanywe n'umukobwa wo muri Vietnam. Uyu mukobwa akigera i Kigali yakiriwe n'abo mu muryango we, icyakora mu bateguye irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2018 banamwohereje ntawigeze ahagaragara.



Akigera i Kigali Miss Anastasie ufite ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018, yadutangarije ko irushanwa ryagenze neza n'ubwo atabashije kwegukana ikamba, icyakora atangaza ko kuba ataratsinze ari uko yagize amahirwe macye. Twamubajije niba kuba yaragiye atinze asanga atari ikibazo ku buryo byaba byaramubujije amanota. Umutoniwase Anastasie yabwiye Inyarwanda.com ko nabyo bishoboka cyane ko hari amarushanwa yabaye ataragerayo ariko nanone yemeza ko atabigira urwitwazo.

Aha twahise tumubaza icyo yafata nk'urwitwazo maze Umutoniwase Anastasie abwira umunyamakuru ko ari amahirwe macye no kuba nyine ari irushanwa rigomba kugira uritsinda. Yabajijwe impamvu abamwohereje cyangwa abateguye irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2018 batigeze baza kumwakira, adutangariza ko bari bavuganye bityo akaba atazi neza impamvu bataje kumwakira.

Abajijwe icyo abona abamwohereje bahindura ngo birusheho kumera neza aha yasabye abategura iri rushanwa kugerageza kurikora kare kugira ngo uzajya guhatana abone umwanya uhagije wo kwitegura iri rushanwa riba riri ku rwego rw'Isi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS UMUTONIWASE ANASTASIEUBWO YARI AGEZE I KIGALI

Miss Earth

Miss Earth

Umutoniwase Anastasie yakiriwe n'abo mu muryango we n'umusore bivugwa ko bakundana

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Umutoniwase Anastasie yageze i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claudi5 years ago
    cyokoze nibuka ka kabuno
  • Rutambi5 years ago
    None se wakohereza umukobwa usa utya koko ukibaza ko yatsinda gute?
  • tony5 years ago
    uyu mu miss nta rutege ntaho yari kugera
  • MC MATATAJADO5 years ago
    sha ntamabengeza ateye peee ko cyera twagiraga abakobwa beza habaye iki koko ariko murabizi kubyarana nabanyamahanga tuzabice kbs .nihitiraga
  • Kelly 5 years ago
    Miss rero nkugire inama ataruburyarya, amafranga utakaza mungendo uzayajyane kwa dentiste agukuriremo iryo ryinyo kuko ikorana buhanga ryateye imbere. Urakoze





Inyarwanda BACKGROUND