RFL
Kigali

Miss Umutoniwase Linda yaje mu icumi ba mbere mu marushanwa ya Miss Africa University gusa ntiyabasha kwegukana ikamba–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/12/2017 9:53
1


Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 kuri uyu wa 2 Ukuboza 2017 yaraye adahiriwe n’irushanwa rya Miss University Africa yitabiriye dore ko n'ubwo yaje mu icumi ba mbere atabashije kwegukana ikamba cyangwa ngo aze mu bisonga bya Nyampinnga.



Iri rushanwa ryaberaga muri Nigeria  risozwa habanje gutorwa cumi n'umwe ba mbere barimo n’umunyarwandakazi Linda Umutoniwase, Gambia, Tunisia, Nigeria, Uganda, Somalia, Eritrea, Ethiopia na Saotome kimwe na Mauritius. Nyuma yo guhamagara aba hahise hakurikiraho gutangaza abegukanye amakamba maze umukobwa wo muri Mauritius yegukana ikamba agaragiwe n’uwo muri Somalia wabaye igisonga cya mbere kimwe n'uwo muri Nigeria wabaye igisonga cya kabiri.

Iri rushanwa ry’ubwiza rya “Miss University Africa” ryatangiye mu mwaka wa 2010, ryaherukaga kwitabirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Miss Rwanda Mutesi Aurore niwe waryitabiriye, uyu akaba akurikiwe na Umutoniwase Linda.

lindalindalindalindalinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina6 years ago
    Miss UMUTONI wase Linda nimwiza cyane ninawe warukwiye kutubera miss 2017. Ariko yakoze ikosa ryo kujya murayo marushanywa yambaye ibi perike ibyo bisatsi ntibakina biramusajisha kd rwose nicyuki birenze





Inyarwanda BACKGROUND