Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 kuri uyu wa 2 Ukuboza 2017 yaraye adahiriwe n’irushanwa rya Miss University Africa yitabiriye dore ko n'ubwo yaje mu icumi ba mbere atabashije kwegukana ikamba cyangwa ngo aze mu bisonga bya Nyampinnga.
Iri rushanwa ryaberaga muri Nigeria risozwa habanje gutorwa cumi n'umwe ba mbere barimo n’umunyarwandakazi Linda Umutoniwase, Gambia, Tunisia, Nigeria, Uganda, Somalia, Eritrea, Ethiopia na Saotome kimwe na Mauritius. Nyuma yo guhamagara aba hahise hakurikiraho gutangaza abegukanye amakamba maze umukobwa wo muri Mauritius yegukana ikamba agaragiwe n’uwo muri Somalia wabaye igisonga cya mbere kimwe n'uwo muri Nigeria wabaye igisonga cya kabiri.
Iri rushanwa ry’ubwiza rya “Miss University Africa” ryatangiye mu mwaka wa 2010, ryaherukaga kwitabirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Miss Rwanda Mutesi Aurore niwe waryitabiriye, uyu akaba akurikiwe na Umutoniwase Linda.
TANGA IGITECYEREZO