RFL
Kigali

Minisitiri Uwacu Julienne yaremye agatima abahanzi yamagana gahunda yo kubishyuza kugira ngo bacurangwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2017 22:56
1


Hashize iminsi micye mu Rwanda hadutse komyanyi yishyuza abahanzi kugira ngo bacurangwe ku maradiyo na Televiziyo, ibintu bitakiriwe neza n’abahanzi dore ko abenshi muri bo babyamaganiye kure. Kuri ubu Minisitiri w’Umuco na Siporo ufite abahanzi mu nshingano ze yagize icyo abivugaho.



Kompanyi yitwa Feros Music ni yo yatangije iyi gahunda itangirira kuri Radio 10. Mu minsi ishize abahanzi banyuranye bahamirije Inyarwanda.com ko bamaze kwishyuzwa kugira ngo bacurangwe kuri Radio na Televiziyo 10. Ikindi ni uko Feros Music iherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ishaka kugeza iyi gahunda nshya no ku yandi maradiyo ya hano mu Rwanda hagamijwe ngo guca akajagari kari mu micurangirwe y’indirimbo z'abahanzi nyarwanda.

Minisitiri Uwacu Julienne umuyobozi wa Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda, akoresheje urubuga rwa Twitter, yatangaje ko iyi gahunda yo kwishyuza abahanzi kugira ngo bacurangwe ku maradiyo idakwiriye gushyigikirwa kuko inyuranije n’amategeko. Yaboneyeho gusaba abahanzi kutayitabira.

Minisitiri Uwucu Julienne yatangaje ibi kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017 aho yasubizaga ikibazo yari abajijwe na Izuba Rirashe niba Leta ishyigikiye ko abahanzi bajya bishyuzwa kugira ngo bacurangwa ku maradiyo. Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati “Ntidushobora kuyishyigikira na gato (gahunda yo kwishyuza abahanzi) kuko inyuranyije n'amategeko. Turasabako hatagira n'abayijyamo (abahanzi)"

Uwacu Julienne

Nyuma y’aho umuraperi Jay Polly yari yatangarije Izuba Rirashe ko abantu bashaka kwishyuza abahanzi kugira ngo indirimbo zabo zibone gucurangwa, Leta itazabemerera ahubwo ko izabarwanya, Minisitiri Uwacu Julienne yahise atangaza ko gahunda yo guteza imbere ibyo mu Rwanda irimo no kurengera ibihangano by'abahanzi nyarwanda bagatezwa imbere n'umwuga wabo w'ubuhanzi. Yagize ati: "Gahunda yo guteza imbere iby'iwacu irimo no kurengera ibihangano! Ubuhanzi bukaba umwuga uteza imbere abawukora."

Image result for Minisitiri Uwacu Julienne

Minisitiri Uwacu akunze gushyigikira abahanzi banyuranye hano yari yitabiriye igitaramo cya Mibirizi

ESE ABAHANZI BAKIMARA KUMVA KO BAGIYE KUJYA BISHYUZWA KUGIRA NGO BACURANGWE BABYAKIRIYE GUTE?

Ridermana avuga ko iki gikorwa ari icy'ubusambo

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Riderman n’uburakari bwinshi yamaganiye kure iby’iki gitekerezo we yise igikorwa cy’ubusambo. Riderman yajijwe aramutse asabwe n’iyi kompanyi amafaranga uko yabyitwaramo maze mu magambo ye adusubiza agira ati”Nibaza ko njye ntayo natanga, ntayo nabaha ndibaza ko byakabaye ko radiyo ari yo yishyura umuhanzi rero ntibikwiye.”

riderman

Abajijwe icyo azakora cyangwa uko azabyitwaramo nahura n’iki kibazo yagize ati”Nzayibaha nibayanga ubwo ntakundi njye sinakorera muri iyo system ndetse n’umuhanzi uwo ari we wese waba yabikoze njye ndamugaya cyane.” Abajijwe icyo yabwira abatekereje iki gikorwa Riderman yabasabye kutaba ibisambo ngo babe ba rusahuriramunduru. Uyu muhanzi ntiyatinye no kugaragaza ko byaba ari nko kwiba abantu.

King James yatangaje ko abazamwaka amafaranga nta nyinya yabereka

Aganira na Inyarwanda.com, King James yagaragaje ko atiteguye kugira uwo ari we wese yishyura ngo ibihangano bye bice ku ma radiyo, ati "Njye nibabimbwira sinzabikora ubwo ni uburenganzira bwabo kubinsaba ariko na none ni uburenganzira bwanjye kutabikora ahubwo ubwo ndasaba inzego za Leta zumva zifite aho zihuriye n'iki kibazo kugikemura mu maguru mashya kuko aka kaba ari akarengane kari gukorerwa abahanzi.”

king james

King James yari yatangaje ko Leta igomba guhagurukira iki kibazo

Uncle Austin na Danny Vumbi bavuga ko habayeho kwishyuzwa nta mpano yakongera kuzamuka

Si aba bahanzi gusa twaganiriye kuko twegereye na Uncle Austin ndetse na Danny Vumbi. Mu butumwa bahaye Inyarwanda.com bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo ndetse n’uyu mushinga kuko basanga ibi ari ugushaka gukamuramo amafaranga mu bahanzi nyamara ari bo bakabaye bayahabwa.

Uncle austin

Aba bahanzi bombi Austin na Danny Vumbi bahurije ku kibazo cy'uko biramutse bigenze gutya nta mpano zakongera kuzamuka muri muzika nyarwanda kuko hajya hacurangwa urusha undi amafaranga bityo basanga bidakwiye ndetse banabyamaganira kure ndetse by'umwihariko Uncle Austin we yanahise abinyuza ku rukuta rwe rwa facebook avuga ko bidakwiye. Mu kiganiro cyihariye Austin yahaye Inyarwanda.com n’uburakari yibajije impuhwe radiyo zigiye kugirira abahanzi ngo zice amafaranga ahabwa abanyamakuru kugira ngo bacurange ibihangano hanyuma bayahe ama radiyo.

Ihuriro ry'abahanzi nyarwanda ryari  ryabyakiriyeb gute?

Inyarwanda.com iganira na Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry'abahanzi ba muzika nyarwanda yamaganiye kure ibyo kwishyura amaradiyo. Yavuze ko abahanzi bamweretse impungenge batewe na gahunda yo kubishyuza, na we akaba atiyumvisha ukuntu umuhanzi yakwishyura Radiyo cyangwa Televiziyo mu gihe ahubwo igitangazamakuru ari cyo cyakabaye cyishyura umuhanzi kugira ngo gicurange ibihangano bye. Tuyisenge yavuze ko adashobora gushyigikira iki gikorwa na gato.

tuyisenge

Intore Tuyisenge ukuriye ihuriri ry'abahanzi nyarwanda

Ese muri Amerika ho iyi gahunda yo kwishyuza abahanzi irahari?

Ntibyagarukiye aha kuko Inyarwanda.com yifuje kumenya uko ibwotamasimbi aho badutanze gutera imbere mu bya muzika bimeze twegera umunyamakuru w’umunyarwanda wiga muri Amerika Ernesto wakoreye igihe kinini RBA maze nawe yamaganira kure iby’iki gikorwa avuga ko ntaho cyabaye.

Ernesto yavuze ko abahanzi ari bo bakabaye bishyurwa amafaranga n’ama radiyo, kwishyuza abahanzi bikaba byaba ari ukwikubira ku ruhande rw’ama radiyo. Ikindi uyu musore ukurikiranira hafi ibya muzika yaba muri Amerika no mu Rwanda yadutangarije ni uko no muri Amerika aho twakabaye turebera naho ama radiyo ari yo yishyura abahanzi, ibyo byadutse mu Rwanda, ngo ntaho byabaye ku isi nzima ko umuhanzi yishyura radiyo ngo imucurange.

ernesto

Umunyamakuru Ernesto kuri ubu uri kwiga muri Amerika (USA)

Gideon N M & Emmy Nsengiyumva






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana 7 years ago
    Inda nini iri mu Rwanda bazarya nibitaribwa





Inyarwanda BACKGROUND