Ndayisenga Valens, umusore w’imyaka 21 y’amavuko wamenyekanye cyane mu mpera z’umwaka wa 2014 ubwo yegukanaga irushanwa rya Tour de Rwanda ku magare, yahamirije umunyamakuru ko nyuma y’iyi tsinzi amaze gusabwa urukundo n’abakobwa bagera kuri batatu, ndetse muri icyo kiganiro aza no gukomoza kuri Babou G.
Ni mu kiganiro kibandaga ku buzima bwe bwite n’uburyo afata ibintu bitandukanye, yagiranye n’umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu cyatambutse mu makuru y’imikino ya radio 10(Ten sport) kuri uyu wa Gatanu.
Ndayisenga yinjiye mu mateka nk'umunyarwanda wa mbere wabashije kwegukana 'Tour du Rwanda'
Abajijwe niba nyuma yo kwegukana iri rushanwa hari impinduka zidasanzwe byamuzaniye. Ndayisenga Valens yagize ati “ Byarahindutse, ubu buri wese aho ambonye niyo yaba ari undi muntu akibwira ko ari Valens usanga aho mpagaze abantu baje bashaka kureba ese Valens ni ig’iki? Ese uyu muntu ni Valens? Kimwe n’uko hari aho ngera ugasanga barimo barantuka bati ese wowe urabona uzaba nka Valens ko ari umu star wowe urabona uri umu star! Ugasanga sasa barimo barantuka batanaziko ari njyewe ariko nkumva ko ari byiza, izina Valens rirakuze cyane muri iki gihugu ariko muri njyewe nta kintu kigeze gihinduka.”
Akomeza agira ati “ Niyumvisha ko hari ibintu byiza nakoze bituma abantu bashaka kumenya bikanshimisha, ariko bitavuze ko muri njyewe mu mutima wanjye cyangwa mu buzima bwanjye uko nsanzwe nitwara bidashobora kumpindura.”
Umunyamakuru yakomeje amubaza niba nyuma yo kwamamara kwe mu gihugu hose, nta bakobwa baba barifuje kuba bakundana nawe. Aha yagize ati “ Ntabwo ari benshi, abo nzi babitekerejeho bakabibwira ni batatu.”
Abajijwe igisubizo yaba yarabahaye. Yasubije umunyamakuru ati “ Niba nkubwiye ngo ndashaka iyi karamu yawe cyangwa micro ntabwo wahita ufata icyemezo ngo ndayiguhaye kandi uziko bitari biri muri gahunda yawe, uramubwira uti micro yanjye ndacyayikunze ntabwo nayiguha, ntabwo rero wahita umwemerera ngo ndagukunze nanjye cyangwa se…gusa njyewe nta nubwo nagiye mu kubitekerezaho. Numvise ko hari impamvu abibwiye, nanjye hari impamvu ntamwemerye.”
Mbere yo kuva kuri iki kibazo umunyamakuru yamubajije niba yaba afite umukunzi, maze Ndayisenga avuga ko nta we. Abajijwe umukobwa yakunda uko yaba ameze nibyo yaba yujuje.
Aha yagize ati “ Nakunda umukobwa wiyubaha kandi nkakunda umukobwa wihesha agaciro cyane kandi akaba ari umukobwa ufite urukundo gusa nta kindi kintu ashaka, ashaka umuntu umukunda bagakundana apana kuza ngo njyewe Valens mfite gants nziza yo kwambara mu ntoki,…”
Akomeza agira ati “ Umutima ukunda nyawo apana wa muntu uzaza niyambariye supuresi, twamenyanye nambaye supuresi none igihe kirageze ya supuresi simbashije kuyibona ndimo ndambara siripa ugahita uvuga ngo ntabwo nkiri ku rwego rw’uriya muntu. Ndashaka umuntu uzagukunda wambaye supuresi, akanagukunda uri muri siripa, ntekereza ko uwo muntu umufashe utamurekura.”
Ndayisenga yunze mu rya Safi, ashimangira ko Babou G yabonye adasobanutse kandi adahesha agaciro igihugu
Uyu munyamakuru yaje no gukomoza kuri Babou G umusore nawe wamamaye muri iyi minsi nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yohani Umubatiza, maze abaza Ndayisenga Valens niba yaba amuzi.
Undi yavuze ko yamumenyeye kuri youtube. Ati “ Babou G ntawe nzi, nanjye namubonye kuri youtube.”
Amubajije uko yamubonye, yagize ati “ Nta nubwo ari umuntu usobanutse sasa uko njyewe namubonye! Ariko nabonye izina rye ryarakuze cyane.”
Umunyamakuru yakomeje abaza Ndayisenga niba yaramwishimiye. Nawe ati “ Ndamukunda ntamuzi? Ibintu yavuze njyewe ntabwo ari ibintu nemera, urebye uburyo asubiza n’uburyo ameze ntabwo ari umuntu uhesha agaciro igihugu, amagambo yavuze uyasesenguye neza, ukanamubaza mu gitondo akibyuka amaze kwibrossa ukamubwira abisubiremo uko ijwi ryazamukaga siko yabivuga, hari impamvu zatumye avuga biriya bintu hari umwanya yararimo njyewe mfite uko namubonye.”
Ndayisenga Valens ubwo we na bagenzi be bakirwaga ku meza na Perezida Paul Kagame abashimira
Dore ibindi bibazo Ndayisenga yabajijwe n’uburyo yabisubije
Umuntu umwe ku isi ukunda ni inde?
Ndayisenga Valens: Perezida Paul Kagame
Ufite imyaka ingahe?
Ndayisenga Valens: Mfite imyaka 21
Uhuye n’Imana wayisaba iki?
Ndayisenga Valens: Kubabarira abantu
Uhawe ubushobozi bwo guhindura ibintu ku isi wahindura iki?
Ndayisenga Valens: Nareshyeshya abantu haba mu bukungu cyangwa se mu bindi bintu runaka ku buryo nta muntu wajya hejuru y’undi
Ukunda umupira w’amaguru?
Ndayisenga Valens: Yego nkunda football
Ukunda uwuhe mukinnyi mu mupira w’amaguru?
Ndayisenga Valens: Nkunda Messi
Mu Rwanda ukunda iyihe kipe?
Ndayisenga Valens: Mu Rwanda mfana ikipe ya Rayon sport
Hanze y’u Rwanda ukunda iyihe kipe?
Ndayisenga Valens: Nkunda Barcelona, ariko ubundi ikipe nkunda cyane imba ku mutima ni Arsenal uretse ko kubera ko abakinnyi bayo kuva Henry yavamo nta mukinnyi urazamo ngo yubake neza ikipe agire izina rihamye, araza yatangira guhitinga(kwamamara) mu gihe atangiye kujya mu mitwe y’abantu akaba avuyemo ntabwo nakomeza kumukunda kandi yagiye mu yindi kipe, ndeba ibyo akina nka bikunda
Wanga iki mu buzima bwawe?
Ndayisenga Valens: Nanga umuntu umbonamo icyo ntari cyo
Ukunda uwuhe mukinnyi mu mikino y’amagare?
Alberto Contandor. Ni umukinnyi mwiza cyane ukoresha mu mutwe cyane nifuza gukoresha amatekinike nka ye
Ese ufite inzozi zo kuzitabira Tour de France? Ryari?
Imana imfashije ikanshoboza hagati y’imyaka 24 na 25 naba umukinnyi w’umu professionnel mu ikipe izwi yakwitabira
TANGA IGITECYEREZO