Nk’uko byari biteganyijwe, kuri ubu umuhanzi Meddy arabarizwa i Bruxelles mu murwa mukuru w’u Bubiligi aho yageze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru aturutse i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe abarizwa.
Mu kiganiro na Meddy mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yadutangarije ko yagezeyo neza kandi yishimiye uburyo yakiriwe. Andi makuru ni uku kugeza ubu amatike y’igitaramo ari hafi gushira mu gihe igitaramo gitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04/07/2015.
Meddy yakiriwe n'abayabozi Team production, hamwe na bamwe mu bakunzi be
Meddy n'abakunzi be i Bruxelles
Meddy hamwe na Justin Karekezi ukuriye Team production yamutumiye
Meddy agiye kumara hafi icyumweru cyose yitegura(reheasal) iki gitaramo cye cya mbere mu Bubiligi
Benshi mu bakunzi be banyotewe no kumubona abataramira
TANGA IGITECYEREZO