RFL
Kigali

Butera Knowless yasuye Azam Tv mbere yuko ava muri Tanzania–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/02/2018 11:49
5


Muri iyi minsi umuhanzikazi Butera Knowlessni umwe mu bahanzi baryohewe cyane n’uko muri Tanzania bakora cyane mu bikorwa binyuranye bya muzika. Uyu muhanzikazi ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye mu bikorwa binyuranye bya muzika.



Nyuma y’inkuru twari twabagejejeho ko uyu muhanzikazi yagiye gufata amashusho y’indirimbo ye nshya ari gufatirwa muri Tanzania kuri ubu Butera Knowless ugomba kuva muri iki gihugu kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 mbere yuko ahaguruka yabanje gusura Azam Tv anagira ikiganiro atanga kuri iyi televiziyo imwe mu zikunzwe muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Butera Knowless na Ishimwe Clement wamuherekeje nk’umujyanama we mu bya muzika berekeje muri Tanzania ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bagomba kuvayo kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 nyuma yo kurangiza imirimo inyuranye y'umuziki yabajyanye muri Tanzania. Icyakora tugarutse ku ndirimbo nshya bagiye gukorera muri Tanzania, byitezwe ko izajya hanze umunsi uwo ari wo wose mu byumweru bibiri biri imbere arinabwo ateganya gusubirayo ngo azenguruke ibinyamakuru binyuranye ayamamaza indirimbo ye nshya.

Iyi ndirimbo nshya ya Butera Knowless nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ngo mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Kina Music mu gihe amashusho yayo ari gufatirwa muri Tanzania na Hanscana umu producer w'umuhanga mu gutunganya indirimbo muri Tanzania wanakoze ‘Uzagaruke’ ya Butera Knowless aheruka gushyira hanze.

knowlessknowlessknowlessknowlessknowlessknowlessknowlessButera Knowless muri Azam Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karl6 years ago
    Ikintu cyambere nkundira Butera nuko mubantu bagirirwa ishyari na benshi arimo. Gusa birandenga ukuntu abyima amatwi agakomeza wallah. Ururugero rwiza mukobwa wacu. Niyompamvu nyagasani yagusize akakugira capo. Hihihi
  • 6 years ago
    i love knowless
  • Kiza6 years ago
    Ubu ninde wagirira ishyari uwazimye koko
  • Keza6 years ago
    Ndagukunda cyaneeeeeee cyaaaaaaaane cyaneeeeeee peeeeeeee.
  • Amos6 years ago
    @ kiza nawe ubwawe uri ishyari. Gusa imbeba niyo zaba nyinshi ntizahinduka injangwe nigga.





Inyarwanda BACKGROUND