RFL
Kigali

Masamba Intore yakiriwe na Kitoko i London aho yanatashye ubukwe bwa mubyara we–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2017 14:18
0


Umuhanzi Masamba Intore muri iyi minsi ari ku mugabane w’Uburayi aho ari mu biruhuko. Mu minsi ishize Masamba Intore wari mu Bubiligi, mu mpera z’icyumweru gishize yerekeje mu Bwongereza mu mujyi wa London. Akigera ku kibuga cy’indege, Masamba Intore yakiriwe na Kitoko Bibarwa inshuti ye isanzwe iba muri iki gihugu.



Ubushize ubwo Inyarwanda yaganiraga na Masamba Intore yari yatangaje ko uru rugendo rwe i Burayi azazenguruka ibihugu bitanu byo kuri uyu mugabane, kugeza ubu amaze kurangiza ibihugu bibiri nyuma yo kuva mu Bubiligi ubu akaba ageze mu Bwongereza aho aza kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2017 yerekeza Amsterdam mu Buhorandi.

Usibye kuba ari mu biruhuko i Burayi akaba yanahuye na Kitoko inshuti ye akaba n’umuhanzi mugenzi we, Intore Masamba yagize n’amahirwe yo gutaha ubukwe bwa mubyara we wabukoze mu mpera z’iki cyumweru i London. Masamba Intore byitezwe ko agaruka mu Rwanda nyuma y’ukwezi atembera Uburayi aho aherutse kubwira Inyarwanda.com ko uru rugendo rwe rwishyuwe byose n’inshuti ze. 

REBA AMAFOTO:

masambaIntore Masamba akigera London yakiriwe na KitokomasambamasambamasambaIntore Masamba yatemberejwe uyu mujyimasambaYabyungukiyemo ahita ataha ubukwe bwa mubyara we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND