RFL
Kigali

Marina yatangaje ko yaretse umusore bakundanaga ngo yibande kuri muzika-IKIGANIRO (VIDEO)

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/08/2017 12:51
1


Marina ni izina rishya muri muzika nyarwanda, ni umuhanzikazi uzanye umurindi kuri bagenzi be basanzwe mu muziki, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ariko zimaze gusiga izina rye ryamamaye cyane mu ruhando rwa muzika. Ibi byatumye twegera uyu muhanzikazi tugirana ikiganiro kirambuye tumubaza byinshi mu bibazo twifuzaga kumenya.



Uyu muhanzikazi ubusanzwe yitwa Uwase Ingabire Marina akaba yarakuze yitwa Deborah ariko mu muziki akaba akoresha izina rya Marina. Marina avuga ko iwabo ari Kicukiro akaba yarinjiye muri studio bwa mbere muri 2016 indirimbo ye ya mbere akaba yarayikoze mu ntangiriro za 2017 akayita ‘Byarara bibaye’ ari nayo yamufashije kumenyekana.

Muri iki kiganiro twagiranye na Marina yatangaje ko ntamukunzi afite gusa ko yamwigeze mu minsi ishize bikarangirira aho, uyu muhanzikazi yabajijwe uko byagenze kugira ngo amureke, atangaza ko yabonaga atakomeza kuguma mu rukundo kandi yifuza guha umwanya umuziki.

marinaMarina

Marina yabajijwe uko yahuye na Uncle Austin wamwinjije muri Studio bwa mbere, atangaza ko byatewe n’irushanwa yitabiriye kuri radiyo ya Kiss Fm, icyakora nyuma yo gutsinda ntahamagarwe ngo yahise ashaka nimero ya telephone y’umunyamakuru Uncle Austin wari wakoze, bihurirana nuko ngo yamushakaga bahita batangira gukorana batyo.

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jay6 years ago
    iwanyu ni rwamagana





Inyarwanda BACKGROUND