Kigali

Marina yashyize hanze indirimbo ye nshya 'Karibu' buri wese yatura uwo yihebeye-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2018 6:46
0


Marina ni umwe mu bahanzikazi bakomeye kandi bazamutse mu gihe gito. Kuri ubu Marina uri kubarizwa mu nzu ya The Mane inafasha kandi abahanzi nka Safi Madiba ndetse na Queen Cha, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Karibu ' yuzuyemo amagambo y'urukundo buri muntu yabwira umukunzi we.



Marina umwe mu bahanzikazi bazwiho ubuhanga mu miririmbire ndetse akaba n'umwe mu bakunzwe cyane yari amaze iminsi akoranye indirimbo na Harmonize umwe mu byamamare byo muri Tanzania, kuri ubu uyu mukobwa akurikijeho indirimbo ye wenyine yise 'Karibu', akaba ari indirimbo yuzuyemo amagambo y'urukundo kandi akomeye anaryoheye abantu bakundana.

Image result for marina rwandaMarina umuhanzikazi uri kubarizwa muri The Mane

Iyi ndirimbo nshya 'Karibu' ya Marina yakozwe na Pastor P ikaba yasohotse mu buryo bw'amajwi iherekejwe n'amagambo ayigize yanditse ku buryo bw'amashusho. Nkuko amakuru ava muri The Mane abivuga amashusho y'iyi ndirimbo nayo ngo ari mu nzira ku buryo azasohoka mu minsi ya vuba.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'KARIBU' YA MARINA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND