Muri iyi minsi umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka cyane bihuta ndetse bagaragaza inyota yo kugera kure muri muzika ni Marina, uyu watangiye muzika mu mwaka wa 2016 kuri ubu ni umwe mu bahanzi basohoye indirimbo nyinshi mu Rwanda muri uyu mwaka. Kuri ubu Marina yamaze gushyira hanze indi ndirimbo yise ‘Like that’.
‘Like That’ ni indirimbo nshya ya Marina ashyize hanze nyuma y’iminsi mike cyane arangije gukorera ndetse akanasohora amashusho y’iyitwa ‘Impano’ indirimbo yashyiriye hanze amashusho mu mpera z’icyumweru gishize. Ibi bigaragaza umuvuduko ukomeye Marina ari kugaragaraza muri muzika ye umunsi ku wundi nk’umuhanzi mushya ariko ufite inyota yo kugera kure mu ruhando rwa muzika.
Marina ubwo yari mu gitaramo i Musanze
Iyi ndirimbo nshya ya Marina ‘Like That’ ni indirimbo yakozwe na Producer Pacento, uyu wamamaye mu gutunganya imiziki cyane ku bahanzi banyuranye. Nkuko Bad Rama umujyanama wa Marina yabitangaje ngo amashusho y’iyi ndirimbo kimwe n’ibindi bihangano by’uyu mukobwa biri mu nzira cyane ko mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2017 bagomba gushyira hanze ikindi gikorwa cy’uyu muhanzikazi.
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MARINA 'LIKE THAT'
TANGA IGITECYEREZO