RFL
Kigali

Marina yakoranye indirimbo n’umuraperi w’umunyabigwi muri Tanzania–AMAFOTO +VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2017 13:19
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 ni bwo umuhanzikazi uri kuzamuka neza mu Rwanda, Marina yakoranaga indirimbo n’umuraperi w’umunyabigwi muri Tanzania uzwi ku izina rya ‘Papito’, uyu akaba umuraperi wubatse amateka muri aka karere binyuze mu itsinda yabarizwagamo rya ‘Klear Kut’.



Uvuze Papito abakiri bato byabagora kumwumva ariko abari bazi muzika muri 2001 kuzamura ni bo baba abagabo bo guhamya ubwamamare n’ubuhanga bw’uyu muraperi na bagenzi be babanaga mu itsinda rya Klear Kut harimo na Navio umuraperi ukomeye w’i Bugande.  Benshi mu batari basanzwe bamuzi n'ubundi basobanukiwe uyu muraperi ariko n'ushaka kumenya ko akomeye yakumva indirimbo ya Riderman yitwa ‘AMATOPITO’, Papito aba avugamo ni uyu wo muri Tanzania wari warafashe Hip Hop yo mu karere.

MarinaMarinaMarina na Papito bafata amashusho y'indirimbo yabo nshya bise 'Decision'

Uyu muraperi muri iyi minsi yari mu Rwanda aho yari yaje gusura inshuti ye ya cyera Pastor P, ubwo yageraga iwe yasanze uyu mu producer ari gutunganya indirimbo nshya ya Marina yise ‘Decision’ maze uyu muraperi wo muri Tanzania wari umaze kuryoherwa n’iyi ndirimbo asaba Pastor P ko yashyiramo igitero cye maze aririmbyemo yumva biraryoshye bituma bamenyesha nyiri indirimbo baba bakoranye indirimbo gutyo.

MarinaMarinaMarina na Papito nubwo byabatunguye bahise bakorana indirimbo bayifatira amashusho

Uyu muraperi wagombaga guhita yerekeza muri Uganda gusura Navio umuraperi batangiranye muzika, yasabye Marina ko bahita bafata amashusho y’iyi ndirimbo kuri ubu bakaba bamaze kuyafata ndetse nkuko tubikesha ubujyanama bwa Marina ngo iyi ndirimbo iraza kujya hanze mu gihe kitarambiranye. Mu kiganiro na Marina yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye mu karere kuko asanga bizamufasha kwagura imbibi za muzika ye.

REBA HANO AGACE GATO UBWO BAFATAGA AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wa P6 years ago
    Arabizi rwose .ijwi+ kubyina... Gusa ahora ali tayali kwiyambura aho bidakenewe.





Inyarwanda BACKGROUND