Nyuma y’iminsi itanu, nyakwigendera Papa Wemba, igihangage muri muzika ya Rumba atabarutse, umuhanzi Mani Martin yamaze gusubiramo indirimbo ‘Rail On’ ya Papa Wemba mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye nk’umwe mu bahanzi bari ikitegererezo kuri we.
Mani Martin avuga ko azahora yibuka Papa Wemba nk’umubyeyi w’injyana ya Rumba, by’umwihariko umuhanzi waranzwe no guhuzaga injyana ya rumba n’umuziki ugezweho bikaryohera benshi , ndetse agafatwaho ikitegererezo n’abahanzi bo mu gihugu cye, mu Karere no muri Afrika yose.
Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba wamamaye ku mazina ya Papa Wemba yabonye izuba tariki ya 14 Kamena 1949 avukira ahitwa Lubefu, hari muri Congo mbiligi y’icyo gihe(Congo Belge), uyu mugabo yaje kwamamara ku rwego rw’isi, agafatwa nk’umubyeyi w’injyana ya rumba, gusa aherutse kutuvamo dore ko yatabarutse ku cyumweru tariki 24 Mata ubwo yagwaga ku rubyiniro mu iserukiramuco rya FEMUA mu gihugu cya Cote D’ivoire.
TANGA IGITECYEREZO