RFL
Kigali

Mani Martin yaba agiye kuba Umuyisilamu kubera umukobwa bakundana

Yanditswe na: Inyarwanda
Taliki:3/07/2015 16:30
14


Umuhanzi Mani Martin yaba agiye guhindura idini akaba Umuyisilamu kubera umukobwa Hadidja wamutwaye uruhu n’uruhande.



Uyu muhanzi ubusanzwe usengera mu Itorero rya ADEPR, ubu ari mu rukundo n’umukobwa usengera mu idini ya Islam ndetse nk’uko bigaragara akaba akomeye cyane ku myemerere ye ku buryo n’umukunzi we ashobora guhindura akamusanga muri iri dini.

Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe ari nacyo dukesha iyi nkuru kibitangaza, Mani Martin yemera ko akunda cyane Hadidja kandi ko kuba yahindura idini akamusanga muri Islam ari ibintu byoroshye abantu batagombye no gutindaho kuko n’ubwo bigoye bitavuze ko bidashoboka.

mani martin

Kuri Mani Martin n'ubwo bigoye, birashoboka cyane kuba yajya mu idina ya Islam

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Izuba Rirashe Martin yagize ati “Hadidja ni umukobwa w’umuyisilamukazi, ashobora kuba ari umukobwa numva nishimiye cyane ariko ku bw’impamvu z’amadini cyangwa imyemerere bikaba atari ibintu bitoroshye ariko njyewe nkaba numva mukunda.”

N’ubwo ariko abona ko idini rishobora gutuma bitamworohera, Martin asanga imbaraga z’urukundo zishobora kumukura muri ADEPR zikamugeza muri Islam nta kibazo na kimwe. Yagize ati

Nabyo bibaye ngombwa kubera urukundo nabikora; urukundo rufite imbaraga zirenze kwemera kwacu. Urukundo rufite imbaraga zirenze ibintu byose, rwavanye Mavenge ku Rwesero rumujyana ku Munini, rwavanye Yezu mu Ijuru rumuzana hano ku Isi, ndumva rero atari njye wabasha kugira imbaraga zisumba izo rwari rufite no ku bandi. Urukundo rwose ruturuka ku Mana, n’urwo nkunda uwo mukobwa ruturuka ku Mana.”

undefined

Martin ngo asanga nta n'igitangaza kiri mu kuba yahindura idini

Bivugwa ko Mani Martin azashyirwa ari uko ajyanye muri studiyo imwe ndirimbo nyinshi yahimbiye uyu mukobwa Hadidja.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwera8 years ago
    Ngaho ga da!ntibizoroha! Ko mutatweretse iphoto yuwo mukobwa se?
  • Kamoga Leonard8 years ago
    Mbashimiye uburyo muri professional. Ni byiza kugaragaza aho inkuru itari iyanyu mwayikuye, abandi usanga biyitirira inkuru zitari izabo. Keep it up
  • jojo8 years ago
    Ashatse yabanza akitonda kuko ashobora guhubuka akazicuza
  • mugisha mubarack8 years ago
    nibyiza ,urukundo rufite imbaraga kuwo ukunda.karibu Mani martin muri Islam imiryango irafunguye.thx
  • 8 years ago
    kuki se wewe atahindura idinii akaza mu gikatorika?Ba ureka kuza urabeshwa sha Mani martin bitwaza urukundo...
  • Ishema8 years ago
    nubundi byukuyobeye kare wikura k'umirimo w'Uwiteka ngo ugiye gushaka isi utaretse nubuyisiramu n'ibirenze ibyo uzabiba kuko ntamwika wera ukigira ariko Maritin ndakwinginze ibuka aho Uwiteka yagukuye urebe ibyo urikumwitura Uwiteka afite agahinda kubwawe garukiraho
  • Tabita8 years ago
    ADEPR yahe abarizwamo!!!!!?????
  • mukundente Addy8 years ago
    Ngira ngo garalkundana ntabwo Martin alumina we atamukunda! kukiwe kubwizo mbaraga avuga xiklmukurura uwo mukobwa we zitamukurura zikamuvana muri Islam rikamuzana muti ADPR? gusa bimaze ko ahubwo iyo bimeze bityo abari mu idini ya Islam burigihe bashaka kwerekana ine certaine domination kuyandi madini!
  • somyi8 years ago
    Ngaho rero, ibijya gushya birashyuha. ikirajyi kiti mbibuba de l'ADPR au Mahom?, azabanze ajye imaka.
  • 8 years ago
    courage rata
  • elly 8 years ago
    ibi ko birutana koko wagumye aho uri Wenda ko nawe yakizwa.Yesu wamusezereye????!!!!
  • Bag8 years ago
    Uzabaze miss jojo akugire inama
  • sammy8 years ago
    sha ivyisi ni amayobera yakinishije vyishi iyo dini akinisha ntayo azi nibazoko atigize aba umukiristu pe namukunda atumye mwanga pe
  • josiane 8 years ago
    Mani Martin umva uwite uko avugana nawe nzi imirimo yawe cyizwa uve mubyo wibwira ibyisi bizashira ariko uriko ubugingo buzahora garukira ho korera Imana uzabone ingororano ariko isi ntakiza cyayo Imana igusange





Inyarwanda BACKGROUND