RFL
Kigali

Kwibuka24: Ally Soudy yavuze urukundo yakundaga umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2018 10:11
0


Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru ubimazemo igihe kinini “Ally Soudy” Uwizeye yakomoje ku rukundo yakundaga Umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari afite imyaka 10 y’amavuko.



Ally Soudy wanabaye umuhanzi ni umwe mu banyamakuru bazwi bagerageje gukundisha umuziki w’u Rwanda abantu benshi. Ni nyuma y’uko umuziki w’amahanga wari watangiye kwigarurira imitima ya benshi muri 2009.

Mu butumwa bwe yavuze uburyo umubyeyi we Daphrose Wibabara [avuka kuri Hitimana Xavier na Nyirabuhoro Anastasie nabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi] yamwitagaho akiri umwana, agaragaza ko yasigiwe agahinda gakomeye na n’ubu ari nayo mpamvu ituma ahora amuzirikana uko iminsi isimburana ishyira amezi mu myaka. Yagize ati:

Mana, ndabizi ko uri kumwe n’umubyeyi wanjye. Ndakwingize muhobere mu kimbo cyanje umumbwirire ko mukunda mukumbura buri joro n’amanywa…. Mama, nkwibuka ibihe byose bikarushaho iyo nibutse ubutwari bwawe, undwanirira mu bwana bwanjye ngo hatagira uhungabanya ikibondo cyawe! Burya koko akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu. Izina rye ni Wibabara Daphrose. Nshuti zanjye, mujye mumfasha kumusabira ijuru we n'abandi babyeyi. Jenoside ntizongere ukundi.

ally soudi

Ally Soudy yagaragaje urukundo yakundaga umubyeyi we wishwe afite imyaka 10 y'amavuko

Umwaka ushize nabwo Ally Soudi yari yanditse kuri Facebook asobanura urukundo rwaranze umubyeyi we akiri ku isi. Yagize ati “Yari umugore usabana, ukunda abantu, akanakunda bidasubirwaho abo yavukanaga nabo bose. Umugore w’intwari, watureze adutoza gukora, gukunda buri muntu wese tutarobanuye n'ubwo twari bato. Yahoraga ashaka tumenye, dusobanukirwe kandi agahora ashaka ko tuzavamo abagabo. Ntiyigeze na rimwe atwigisha ibyamoko cyangwa se ngo abituganirizeho, nibaza ko yabonaga ntacyo byazatumarira kuri ejo hazaza hacu.”

Yasoje avuga ko afite icyizere cy’uko uwamwishe Imana yamaze kumuha imbabazi.Yagize ati “Uwamwishe abimuhora nizere ko Imana yamubabariye kuko atazi umuziranenge yambuye ubuzima, ntazi umutagatifu yatumye ata intama ze twebwe abana yifuzaga kuzabona twarabaye abagabo, ntazi urukundo yanyambuye njye n'abo tuvukana, ntazi umunezero yambuye Waris na Gia [abana be] bifuza guteteshwa na Nyogokuro, ntazi umugore w’intwari yambuye u Rwanda...”

Ally Soudy w’abana babiri [Ally Waris Umwiza wavukiye mu Rwanda na Ally Gia-Basia Kigali Umwiza] wibera muri Leta ya North Dakota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus akomereza umwuga we kuri Radio Isango Star aho yavuye ajya gutura muri Amerika ari naho yakomeje itangazamakuru kuri ubu akaba akorera One Nation Radio.

Kuva kuya 07 Mata 2018 u Rwanda ruri mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa ibikorwa byo Kwibuka bizakomeza kugeza iminsi 100 irangiye kuwa 03 Nyakanga 2018. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti "Twibuke Twiyubaka" Abantu bose cyane cyane urubyiruko barakangurirwa kwitabira ibiganiro bibera mu Midugudu.

ally

Ally Soudy atuye muri Amerika n'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND