RFL
Kigali

Kwibuka24:Ange Kagame yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi anatanga ubutumwa bw'ihumure

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2018 18:17
1


Ange Kagame umukobwa wa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 anatanga ubutumwa bw'ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.



Kuri uyu wa 7 Mata 2018 ubwo u Rwanda rwinjiraga mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, Ange Kagame yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi atangaza ko batazibagirana ahubwo ko bazahora bibukwa, anahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa. 

Mu butumwa yatanze akoresheje urubuga rwa Twitter, Ange Kagame yavuze ko abazize Jenoside yakorewe abatutsi batazibagirana mu mitima y'abanyarwanda kuko bazahora bibukwa. Yagize ati: "Ku bo dukunda twabuze mu myaka 24 ishize, turabubaha kandi tuzakora iteka tubibuka". Yakomeje yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bakanyura mu buzima bubabaje cyane ababwira ko abanyarwanda bari kumwe nabo.

Ange Kagame

Ubutumwa Ange Kagame yatanze muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi

Ange Kagame mu kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PETER 6 years ago
    Sinzi aho Data ari ariko nkeka ko yaba ari ku gisozi bityo rero Ndabashimiye Papa wacu Kagame n'umuryango wawe kuko mukomeza kuturemamo ikizere kdi Ange aduhagararira aho tutari nk'umwana nawe uzi ibingana n'ibyacu gusa dufite ikize aho mutugejeje naho harashimishije mwakoze akazi mwatumwe na Yezu ubwe ntawundi wabishobora Turibuka twiyubaka





Inyarwanda BACKGROUND