Muri iyi minsi Abanyarwanda muri rusange bamaze iminsi mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rwego rwo kwifatanya n'abandi banyarwanda abahanzi baturutse mu mahuriro anyuranye agize urugaga rwa muzika mu Rwanda bashyize hanze indirimbo ‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi’.
Iyi ndirimbo igamije kwifatanya n’abanyarwanda muri rusange mu rugendo rw’iminsi ijana yagenewe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni indirimbo yumvikanamo abahanzi banyuranye harimo n'abafite amazina azwi nka; Intore Tuyisenge, Tonzi, Bosebabireba, Melody, Jay Polly, Peace, Jaba Star, Billy, Patrick Nyamitari n'abandi benshi bayiririmbyemo.
TANGA IGITECYEREZO