RFL
Kigali

Kunga Anne Kansiime n'uwari umugabo we byananiranye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/04/2018 10:54
0


Umunyarwenya Anne Kansiime mu minsi ishize yifashishije imbuga nkoranyambaga ahishura uburyo yishimiye kubaho mu buzima bwa wenyine.Yabivuze hashize ukwezi kumwe ahawe gatanya. Kansiime n’umugabo we bari bamaranye imyaka ine babana nk’umugabo n’umugore. Kuri ubu inama z’imiryango zananiwe kunga Kansiime n’umugabo we.



Kansiime yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga tariki ya 11 Ugushyingo 2017 ubwo yarimo aganira n’abafana be akabemerera kumubaza ibibazo byose bashaka nawe akababwiza ukuri. Nyuma y’ukwezi kumwe Kansiime yahise atangira kugaragaza ko ibye n’uyu mugabo yamaze kubyiyibagiza akomeza ibikorwa bye aho yemezaga ko ubuzima bwa wenyine bumunyuze.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu bisubizo yahaye abafana, Kansiime aherutse gutangaza ko yatandukanye na Ojok

Uwari umugabo wa Kansiime, ni umwarimu muri Kaminuza ya Kyambogo, Gerald Ojok. Nkuko bitangazwa na Chano8, mu cyumweru gishize imiryango ya Kansiime n’iya Ojok yahujwe no kunga aba bombi ariko birananirana kuko Kansiime we avuga ko ikimuraje inshinga ari ugukorera amafaranga ataritegura gutwita ngo abyare mu gihe Ojok we avuga ko ashaka umwana.

Inama zabaye mu byumweru bibiri bishize ntizigeze zitanga umusaruro ndetse mu kugaragaza ko nta na gahunda yo gusubirana na Ojok afite, akabari bari barafatanyije gushinga Kansiime yagahariye Ojok ahubwo we yigira mu zindi gahunda aho biri kuvugwa ko muri gahunda zo gutangiza indi mishinga ye ku giti cye imubyarira inyungu muri Kabale hafi y’ikiyaga cya Bunyonyi aho asigaye amara igihe kinini ibintu bitanejeje umugabo we na gato.

Mu gihe umugabo ashaka umwana, Kansiime we ngo arajwe ishinga no gukorera amafaranga

Aba bombi mu myaka bari bamaze babana, Ojok ni we wari nk’umujyanama wa Kansiime, gusa inkuru zo gutandukana kwabo zatangiye kuvugwa cyane mu mwaka ushize aho byavugwaga ko Kansiime yarutishije urugo amafaranga.

Kansiime na Ojok bari bamaze igihe babana nyuma baratandukana 

Ojok we abayeho nk’umugabo w’ingaragu aho arara amajoro y’imbeho wenyine, nk’aho ibyo bidahagije, uyu munyarwenya wamaze kubaka izina muri Afurika yose no hanze yayo amaze iminsi ari kugaragara ku mafoto n’undi mugabo bari i Kabale hafi y’ikiyaga cya Bunyonyi n’ahandi hantu hatandukanye. Ibintu abenshi bari gutekereza ko byaba ari ugushaka gutesha umutwe Ojok.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND