Kuri ubu bucura wo mu muryango wa Kim Kardashian, Kylie Jenner arabarurirwa ku mafaranga agera kuri miliyoni 900 z’amadolari. Kylie aya mafaranga yayakuye ahanini muri kompanyi ye yitwa Kylie Cosmetics ikora ibijyanye n’ubwiza bikoreshwa n’abagore ndetse no mu bikorwa byo kwamamariza abandi.
Aya mafaranga Kylie Jenner akoreye mu gihe kitageze no ku myaka 3 hari abandi dusanzwe tuzi ko bakize cyane batari bayatunga, abo barimo nka Floyd Mayweather ukunze kugura ibintu bihenze cyane, P Diddy, Dr Dre, Christiano Ronaldo n’abandi bakomeye cyane mu nzego zitandukanye.
Forbes Magasine ikunze gutangaza uko abantu bagenda bazamuka mu by’ubukire yamutangaje nk’umwe mu bakiri bato begereje kugutunga miliyari y’amadolari, dore ko ufashe amafaranga uyu mukobwa yinjiza muri Kylie Cosmetics ukongeraho ayo yishyurwa n’izindi kompanyi yamamarizam ibiganiro akorana n’umuryango we kuri televiziyo n’ibindi bitandukanye bimwinjiriza amafaranga, yose hamwe agera muri miliyoni 900 z’amadolari.
Kylie Jenner yabyaye mu ntangiriro z'uyu mwaka
Forbes kandi yamwise umwe mu bagore biyubatse (self-made women) biteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga, dore ko benshi bahise bibukiranya uburyo umuryango we kuva na kera wari ufite amafaranga, hakiyongeraho ko ikiganiro cyatumye umenyekana cyane “Keeping Up With The Kardashians” cyatangiye gutambuka Kylie Jenner ari umwana w’imyaka 10, bityo akaba yarakuze afite amahirwe menshi yo kuzaba umumiliyoneri.
Kylie Jenner (hagati) ni umwe mu bakobwa 5 bo mu muryango uvugwa cyane muri Amerika
Kylie Jenner afite umwana muto w’umukobwa yabyaye mu ntangiriro z’uyu mwaka amubyaranye n’umuraperi Travis Scott. Kimwe n’abandi bavandimwe be bose, nyina ubabyara Kris Jenner niwe ukurikirana inyungu zabo (manager) hanyuma agahabwa 10% ku nyungu buri wese abona kubyo akora.
Kylie Jenner aherutse no gukuramo ibyo yari yarashyize mu minwa ngo ibyimbe
Uzwi cyane muri bo ni Kim Kardashian wanashakanye na Kanye West, kumenyekana kwe bikaba byaraturutse ku mashusho y’ubusambanyi yagiranye n’umusore bikaza gukwirakwizwa kuri interineti ari naho havuye ikiganiro “Keeping Up With The Kardashians”
TANGA IGITECYEREZO