RFL
Kigali

Knowless yamaze gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya 'Peke yangu' i Dar es Salaam na Zanzibar – AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/04/2015 11:33
31


Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere w’iki cyumweru dusoza, nibwo Knowless yahagurutse i Kigali, avuga ko yerekeje mu birwa bya Zanzibar gufatirayo amashusho y’indirimbo ye nshya. Kuri ubu uyu muhanzikazi aratangaza ko akazi kari kamujyanye yakageze ku musozo, akaza kugaruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.



Nk’uko yari yabitangaje Knowless yagombaga gufatira amashusho y’iyi ndirimbo kuri ibi birwa bya Zanzibar akagaruka kuwa Kane, gusa haje kubaho impinduka nto, biba ngombwa ko bimurira gahunda zo kugaruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Knowless

Producer Meddy Saleh, Clement hamwe n'uyu mugenzi wabo basanze hano nibo barimo bafatanya mu ikorwa ry'iyi ndirimbo

Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uyu mukobwa uri kumwe na producer Clement na Meddy Saleh muri iyi mirimo yabo, yadutangarije ko nyuma baje kugira ikindi gitekerezo basanga amashusho ya Zanzibar gusa adahagije, biba ngombwa ko banajya i Dar es Salaam.

Knowles sati “ Twagezeyo neza, akazi nako kakozwe neza cyane ubu twabisoje. Amashusho amwe twayafatiye Dar es Salaam, andi tuyafatira Zanzibar. Ubu turitegura kugaruka mu Rwanda ku mugoroba”

Reba amwe mu mafoto azagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo iri mu rurirmi rw’igiswahili

 Knowless

Knowless

Knowless ku nyanja y'ubuhinde(Ocean Indien)

Knowless

Knowless

Knowless

Aya yose ni amwe mu mashusho y'iyi ndirimbo

Knowless

Imwe mu nzu zifashishijwe n'uyu muhanzikazi mu mushusho y'iyi ndirimbo

Knowless

Knowless

Evans

Knowless

Uyu musore niwe Knowless yifashishije mu mashusho y'iyi ndirimbo, akaba asanzwe ari umunyamideli ukomeye muri Tanzaniya

Knowless

Imwe mu mafoto yakwiriye hose, Knowless yashyize kuri instagram ye ari kumwe n'uyu musore witwa Evans

Ikindi Knowless yadutangarije ni uko yanamaze gukorana n’umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu indirimbo ariko akaba yamugize ibanga mu gihe umushinga w’indirimbo yabo batarawushyira ahagaragara.

Knowless

Tumubajije niba nta y’indi mishinga yahakoreye, yagize ati “ Yego hari izindi gahunda nakoreyeyo kandi zikomeye, ndetse na collabo n’undi muhanzi wa hano ukomeye, gusa ntari butangaze nonaha kuko izaba ari surprise, mais nziko ibyiza abakunzi banjye bankeneyeho byose nzabibaha ntacyo nsigaje.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rwabugiri 9 years ago
    ukomeje kwerekanana kushoboye niyi pggss5 niyawe ntakabuza
  • mc matatajado9 years ago
    erega arashoboye uyumukobwa imana ikimeze imufashe muri byose
  • jay-z9 years ago
    knowless umukobwa wamuzika urabizi kdi urashoboye warabitwaye kdi uzabitwara ibyukora urabizi ntakuntu iyi guma guma utayitwara tu
  • kadogo9 years ago
    wawwww Knowless ukomeje kwerekana ko ukora ibyo Uzi ufite abafana ikindi ufite indirimbo zikuzwe hose ikindi ufite amafaranga ikindi ufite Intwarane zitajya zibura inyuma yawe zigukunda ubuse abatanga guma guma bayikwima bashigiye kuki? koko
  • Bonaparte9 years ago
    courage Knowless nziyiko ibyo ukora ubikorera abafana bawe bakwereka ko bagukunda Niyo mpamvu guma guma ariyawe
  • 9 years ago
    URAKEYE PEEEE. ARKO REKE NKUBAZE WABA UFITE MURUMUNA WAWE NKUKO NJYA MBYUMVA.
  • kami9 years ago
    Knowless kuzabona umuntu ukora nkibyo ukora bizagorana hano mu Rwanda courage bebe
  • kamali9 years ago
    Intwarane Imbereheza Ishyaka Umurava Urukundo Knowless kumutima guma guma niyanyu kuko Knowless akomeje kudushimisha
  • maman diane 9 years ago
    Knowless bakureke ukore byiza biguhenze nawe urahenze guma guma ubundi mbona atagakwiye kuba unarimo hariya waraharenze million 24 nubusa gusa bazayiguhe utware ishema kuko amafaranga yo urayafite
  • chemsa Abdou9 years ago
    uyu mwari arashoboye pe muzamubeshyere ikindi gusa njye mwifurije nobkuzegukana PGGSS S5 kuko bigaragarira buriwese ubasha kuyikurikirana ko ayikwiye. murakoze
  • mary9 years ago
    woooow kbsan uruwambere. i cnt wait fo this kuko ndabona birenze courage
  • nana9 years ago
    wooooow.can't wait dis one.knowless urashoboye pe na pggss5 niya ntakabuza
  • uwera9 years ago
    Knowle gira icyo ukora kurizo ngohe zawe kuko ziteye agahinda.either ujya ureka kuzogosha cg se nuzogosha gutyo usigemo(filling them) na tiro.good luck
  • kiki9 years ago
    ariko uno mukobwa muramwamamaza basi!!!!ibi rero bizajya bitera amashyari abandi bahanzi.Nonese n'abandi bose mushyira kuri uru rubuga uko bafata amashusho y'indirimbo zabo??!!!iyi si video ya mbere izaba ibaye nziza hano mu Rwanda rwose,mujye mumenya ibyo mukora!!!Natere imbere ni byiza pe,ariko mwebwe abanyamakuru mujye mushyiramo ubunyamwuga mu byo mukora
  • aline9 years ago
    Knowle,uzarebe icyo ukorera izo ngohe zawe kuko gutyo zimeze birasekeje.inyarwanda kuki mwanga guhitisha comment yanjye?hari ikibi mvuze ?
  • 9 years ago
    Aakose indirimbo ikugwa umunsi umwe ngo collabo muli bete abahanzi bo murwanda j m excuz
  • dudu9 years ago
    Comerezaho mukobwa Mwiza turagushyigikiye!!
  • mezebo9 years ago
    sukubabeshya mbanje kugirango knowless ni METISSE kwitukuza.com congoreze
  • mafiya9 years ago
    nushaka uzakorere clip mukwezi ntibikuraho ko urumuswa muri live ntuzi no kubyina cyokoze nizereko waguzeyo amavuta azakurinda ingaruka zo kwitukuza
  • inshuti9 years ago
    Konwless Ukomejekwigaragaza ko ushoboye Ibikorwabyawe ni indashyikirwa na Guma Guma Uzayitwara courage kdi .





Inyarwanda BACKGROUND