Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere w’iki cyumweru dusoza, nibwo Knowless yahagurutse i Kigali, avuga ko yerekeje mu birwa bya Zanzibar gufatirayo amashusho y’indirimbo ye nshya. Kuri ubu uyu muhanzikazi aratangaza ko akazi kari kamujyanye yakageze ku musozo, akaza kugaruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Nk’uko yari yabitangaje Knowless yagombaga gufatira amashusho y’iyi ndirimbo kuri ibi birwa bya Zanzibar akagaruka kuwa Kane, gusa haje kubaho impinduka nto, biba ngombwa ko bimurira gahunda zo kugaruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Producer Meddy Saleh, Clement hamwe n'uyu mugenzi wabo basanze hano nibo barimo bafatanya mu ikorwa ry'iyi ndirimbo
Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uyu mukobwa uri kumwe na producer Clement na Meddy Saleh muri iyi mirimo yabo, yadutangarije ko nyuma baje kugira ikindi gitekerezo basanga amashusho ya Zanzibar gusa adahagije, biba ngombwa ko banajya i Dar es Salaam.
Knowles sati “ Twagezeyo neza, akazi nako kakozwe neza cyane ubu twabisoje. Amashusho amwe twayafatiye Dar es Salaam, andi tuyafatira Zanzibar. Ubu turitegura kugaruka mu Rwanda ku mugoroba”
Reba amwe mu mafoto azagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo iri mu rurirmi rw’igiswahili
Knowless ku nyanja y'ubuhinde(Ocean Indien)
Aya yose ni amwe mu mashusho y'iyi ndirimbo
Imwe mu nzu zifashishijwe n'uyu muhanzikazi mu mushusho y'iyi ndirimbo
Uyu musore niwe Knowless yifashishije mu mashusho y'iyi ndirimbo, akaba asanzwe ari umunyamideli ukomeye muri Tanzaniya
Imwe mu mafoto yakwiriye hose, Knowless yashyize kuri instagram ye ari kumwe n'uyu musore witwa Evans
Ikindi Knowless yadutangarije ni uko yanamaze gukorana n’umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu indirimbo ariko akaba yamugize ibanga mu gihe umushinga w’indirimbo yabo batarawushyira ahagaragara.
Tumubajije niba nta y’indi mishinga yahakoreye, yagize ati “ Yego hari izindi gahunda nakoreyeyo kandi zikomeye, ndetse na collabo n’undi muhanzi wa hano ukomeye, gusa ntari butangaze nonaha kuko izaba ari surprise, mais nziko ibyiza abakunzi banjye bankeneyeho byose nzabibaha ntacyo nsigaje.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO