RFL
Kigali

Knowless, Priscillah,Young Grace, Christopher na Uncle Austin bari mu bahatanira ibihembo biri ku rwego rwa Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/01/2018 7:48
6


AMI Awards ni ibihembo bitangwa ku rwego rwa Afurika bigenerwa abahanzi bakoze neza cyane mu gihugu cyabo bikanarenga ibihugu byabo bigafata mu karere batuyemo. Ku rutonde rw’ibihembo biteganyijwe gutangwa muri 2018, u Rwanda narwo rurahagarariwe.



Aya marushanwa nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, ni amarushanwa ari ku rwego rwa Afurika agamije guhuriza hamwe imico yose igize umugabane wa Afurika binyuze mu muziki ndetse bakabasha no guhuza muzika yose ya Afurika mu rwego rwo guteza imbere no kwamamaza umuco gakondo wa Afurika ku Isi. Ibi bakaba babinyuza mu guhemba abahanzi baba bakoze neza cyane mu bihugu batuyemo ndetse bikanasakara mu turere ibihugu byabo birimo.

AMI

Indirimbo nka Uzagaruke ya Knowless na Biremewe ya Princess Priscillah ni zo ziri guhatanira igihembo mu cyiciro cy’umukobwa wakoze cyane mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Aba bahanzikazi nyarwanda bahatanye kandi n'abandi bahanzikazi bakomeye mu karere barimo;Juliana Kanyomozi wo muri Uganda , Victoria Kimami wo muri Kenya, Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Lady Jaydee n'abandi benshi barimo na Sheebah Karungi.

AMI

Si aba gusa bari guhatanira ibi bihembo ba hano mu Rwanda cyane ko hari na Young Grace uri mu cyiciro cy’abahanzikazi bakizamuka mu bihugu bikoresha icyongereza watoranyijwe kubera indirimbo ye amaze iminsi akoze ‘Whisky ya papa’ kimwe na Christopher uri mu bahanzi bashya mu bihugu bikoreshya ururimi rw’icyongereza kubera indirimbo ye ‘Simusiga’, uyu akaba ahuriye mu cyiciro kimwe na Uncle Austin kubera indirimbo yakoranye na Meddy bakayita ‘Everything’.

AMI Awards ni ibihembo bifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ibi bihembo bikazatangwa muri Werurwe 2018 bigatangirwa muri Uganda. Twabibutsa ko guha amahirwe abari guhatanira ibihembo muri AMI Awards 2018 ari ukubatora unyuze ku rubuga rw'iri rushanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kadogo6 years ago
    Reka aba si abahanzi bahagarariye Urwanda rwose. Ubuse ko ntanumwe wakoze indirimbo nzima? Ahubwo ni abahanzi babacengezi abe ariko babita!!!!
  • Braice Bertin Mugisha6 years ago
    Kbx Ndabemera Ark Abo Bose Ndafana Uncle Austin Kk Yazamuye Benshi!
  • Karly6 years ago
    Hahahahaha kadogo weee nizina wiyise rigaragaza ubugoryi nikigage mumutwe wawe. Wagirango se bashyiremo byabi fille mere byamasutiye ra? Cyangwa? Cyangwa se niba banacengeye abo bahagarariye urwanda baruhagarariye bate batazi gucengera nyine?
  • yawee6 years ago
    no the Ben, no Meddy, no Charly na Nina izo awards nta kigenda rwose
  • mujyanama sage6 years ago
    jya wicecekera @ karly wasanga muri famille yanyu ibyo bifille mere mubigira ,bigufitiye nakamaro, erega ntabwo ari bo bonyine bacumuye , ego mama murazi kuvugisha inani na rimwe, niba uri umukobwa urakabyara kdi uzibanze ,niba uri umuhungu mukaba muri bashiki bawe nta gifille mere kirimwo ni umugisha suko murusha abandi gusenga......
  • 6 years ago
    Mujyanama sage we ntabyo tugira. Kandi burya ikibazo sukuba fille mere. Ikibazo nukutamenya uko nyuma witwara. Nahubundi rwose nanabisubiramo ko bavuga ibigondamye imihoro ikarakara kubiiiii. Courage rata bavandimwe.





Inyarwanda BACKGROUND