RFL
Kigali

Knowless, King James na Orchestre Impala bageze muri Mozambique aho bagiye gutaramira-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2018 0:13
1


Abaririmbyi bakomeye mu muziki nyarwanda Knowless Butera, King James na Ochestre Impala basesekaye i Maputo muri Mozambique kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa saba aho bafite igitaramo gikomeye bagomba gukora tariki 24 Kamena 2018.



Amakuru aravuga ko Orchestre Impala yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa munani zo ku wa Gatanu, bahaguruka mu Rwanda berekeza muri Mozambique ku isaha ya saa kumi, bagezeyo ku isaha ya saa saba zuzuye za hano mu Rwanda. Indege yari itwaye Orchestre Impala yabagejeje i Addis Ababa, imizigo yabo iyikomezanya i Maputo muri Mozambique.

impala

Munyanshoza na Joselyne abaririmbyi b'impala bitegura guhaguruka berekeje i Maputo muri Mozambique

Knowless Butera bivugwa ko yahagurutse mu Rwanda ku isaha ya saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, yageze i Maputo yakirwa n’abafana be ‘intwarane’ nk’uko Bonaparte Kwizera ukuriye iri tsinda ry’abafana yabibwiye Inyarwanda.com. Yavuze ko ari tsinda rigari ryakiriye Knowless risanzwe riba muri Mozambique biteguye kuzataramirwa nawe imbonankubone.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 24 Kamena ku isaha ya saa mbiri ni bwo Knowless, Orchestre Impala na King James bazasuzuma ibyuma bazakoresha mu gitaramo bazakora ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018.

AMAFOTO:

bakiriwe

Orchestre Impala ku kibuga cy'indege cya Kigali

bategereje

King James ageze i Maputo

butera

Knowless yakiriwe n'intwarane

king

Knowless na King James

bamwe

abagize

ingabire

Ingabire Habibah waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational nawe yahageze

habiba

rwanda

miss

james






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    mozambique koko ndumiwe





Inyarwanda BACKGROUND