Kigali

Knowless Butera agiye gutaramira i Dubai

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/08/2015 16:46
11


Umuhanzikazi Knowless Butera yatumiwe mu gitaramo cyateguwe n’abagande kizabera Dubai kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015 kikazahuza abarundi, abanyarwanda n’abandi bakunzi b’uyu muhanzikazi.



Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Clement Ishimwe umujyanama wa Knowless Butera akaba n’umuyobozi wa Kina Music uyu muhanzikazi abarizwamo, Clement yadutangarije ko biramutse bidahindutse , Knowless Butera azitabira icyo gitaramo kizabera Dubai.

Producer Clement Ishimwe yakomeje avuga ko imyiteguro y’icyo gitaramo kiswe Rwanda Burundi Party igeze kuri 70 ku ijana, gusa ngo ntabwo biremezwa neza kuko hasigaye gushyira umukono ku masezerano bagiranye n’abatumiye Knowless Butera.

Knowless Butera

Kwinjira muri icyo gitaramo Knowless Butera yatumiwemo bizaba ari ibihumbi hafi 60 by’amafaranga y’u Rwanda mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi hafi 30 mu myanya isanzwe (150 AED (General) na 300 AED (VIP)).

REBA HANO PEKE YANGU YA KNOWLESS BUTERA INDIRIMBO NSHYA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bibi9 years ago
    Ariko nizereko bazakoresha playback kuko ari live yabagiye gusebya URWANDA
  • Loulou9 years ago
    Inshwiiiii wee mbega byiza birandenze uzagire urugendo rwiza nicyo nkwifurije ariko live yawe siyo kurwego rwa DUBAI wapi kabisa kd iyo abenshi bavuzeko live ya we iri kurwego rwohasi situba tukwanze ahubwo tuba tugirango Clement agukosore nubwo ntako abatagize
  • Nkuru Alman9 years ago
    wooow congz Butera Kabebe
  • Thierry9 years ago
    Asyiweeee ubu uyu bamuzanye gukoriki koko usibye kwiryagagura no kuzunguza intoki ko aribyo ashoboye . ubu koko babuze umuhanzi uzi live wahesha urwanda ishema. Mudupfunyikiye ibiziba
  • dinah9 years ago
    hhhhhhhhhhhhh ko batatumiye wowe uyimurusha se. rata courage kbsa
  • Gg9 years ago
    ariko mwebwe ply, iki? muvandi kweli! ubu wasanaga utazi nogukoma amashyi kandi ikibabaje! muzemera ryari kweli?
  • NANA9 years ago
    ubuse uramuvugira kuko uyobewe live ye ahubwo twigure igisebo gikomeye
  • muganywa9 years ago
    iyo bavuzeko nta ko KAZUNGU KNOWLESSS atazi live mubyutsa amatiku kd uko nukuri kugaragarira buriwese cyokoze bigenda bihinduka gake gake bizaza kd ntimukamuce intege.
  • iriza nono9 years ago
    knowless oyee ! urashoboye abanyeshyari bo warabasanze Kdi ntacyo bahinduraho. courage ariko kuki mutareka ushoboye agakora aho Uwiteka umugejeje kuhamuvana byabavuna kdi ntimwabigeraho
  • fat9 years ago
    kaze neza Dubai butera turakwishimiye cyane nubwo ibiciro mwabihanitse cyane.
  • figo9 years ago
    igitaramo cy'abagande cyiswe rwanda burundi........munsobanurire neza!





Inyarwanda BACKGROUND