RFL
Kigali

KNC yasohoye indirimbo nshya iri kumwe n’amashusho yayo nyuma y’imyaka irenga 5 adakora umuziki-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2018 7:02
3


KNC Imfurayiwacu ni umuhanzi wa muzika, filime, amakinamico n’ibindi binyuranye akaba n’umunyamakuru afite, uyu yari amaze imyaka irenga itanu adakora umuziki asa n'uwawuhagaritse, icyakora kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018 yabwiye itangazamakuru ko agarutse muri muzika kandi azanye Album nshya azamurika muri Nyakanga 2018.



Iyi Album nshya ya KNC yayise Heart desire, iri rikaba ari izina yanahaye indirimbo ye nshya yanamaze gushyira hanze. Iyi ndirimbo ye nshya ni yo ya mbere ashyize hanze nyuma yo gufata icyemezo cyo kugaruka mu muziki, usibye nanone ko anahamya ko nyuma yo kumurika Album ye nshya ashobora guhita asezera muzika na cyane ko yifuza kuyisezera mu cyubahiro nk’umuhanzi usa n'uwatangiranye na muzika uyu munsi turi kubona.

KNCKNC ubwo yaganiraga n'abanyamakuru

Usibye iyi ndirimbo nshya yashyize hanze, KNC yabwiye abanyamakuru ko hari izindi ndirimbo ari gukoraho zirimo iyo ari gukorana na Papito umuraperi wamenyekanye cyane muri Tanzania ndetse na Navio umwe mu baraperi bakomeye muri Uganda. Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yamaze kujya hanze, yafashwe anatunganywa na Producer Gilbert The Benjamin. Iyi ndirimbo ni nayo yitiriwe Album nshya azamurika muri Nyakanga 2018 mu gitaramo yatangaje ko azatumiramo Yvonne Chaka Chaka, umuhanzikazi ukomeye mu gihugu cya Afrika y'Epfo. 

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA KNC IMFURAYACU ‘HEART DESIRE’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone6 years ago
    Ahubwo ntuhagarike umuziki komeza ni raegge nziza pe! Nzayishyira muri playlist yanjye,style niyae pe! Kuburyo iyo uririmbye wumva ari KNC ,ese ya film yitwa Runiga wazayimpaye
  • bebe6 years ago
    9c song
  • 6 years ago
    Uyu type nakaga..sinarinzi ko ari musician....but the guy is smart and clean...





Inyarwanda BACKGROUND