RFL
Kigali

U Bwongereza: Kitoko yatunguranye mu gitaramo cy’uburyohe Meddy yakoreye mu mujyi wa Birmingham

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2018 10:43
0


Kitoko Bibarwa Patrick yatunguranye mu gitaramo gikomeye cy’uburyohe umuhanzi Ngabo Medard Girbert yakoze mu ijoro ryo kuwa 22 Nzeri mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza. Iki gitaramo kandi cyanaririmbyemo umuhanzikazi Amore Azina.



Kitoko witegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Rurabo’ asanzwe atuye mu mujyi wa London. Iki gitaramo yaririmbyemo cyitabiriwe n’umubare munini cyabereye mu mujyi wa Birmingham. We na Meddy baririmbye indirimbo bahuriyemo bise ‘Sibyo”.

Nk’uko amashusho yafatiwe muri iki gitaramo abigaragaza, Meddy yavugiye ku rubyiniro mu ijwi riri hejuru ati “Kitoko” abafana batera akaruru. Kitoko yageze kuri ‘stage’ ibintu birahinduka abafana barabyina biratinda. Ibi byanashimangiye n’ibyo Meddy yanditse kuri instagram agira ati “ Ibi n’ibyo biba iyo Kitoko atunguranye. Wakoze cyane muvandimwe. Mu mujyi wa Birmingham byari umuriro.”

Meddy yanditse avuga ko ari ijoro azahora yibuka. Ashimira buri wese wamuhaye ikaze mu mujyi wa Birmingham, ati “Nzahora mbashimira.” Kitoko nawe yanditse avuga ko byari agahebuzo guhura n’abavandimwe barimo Meddy ndetse na Dj Princess Flor.

Muri iki gitaramo Meddy yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo ‘Lose Control’ ft The Ben yanyuze benshi, ‘Ntawamusimbura’ n’izindi nyinshi zatumye abitabiriye igitaramo cye basigarana akanyamuneza.

Kuwa 19 Nzeri 2018 nibwo Meddy yahagurutse muri Amerika yerekeza mu Bwongereza aho yakiriwe n’itsinda ryateguye iki gitaramo. Nyuma y’iki gitaramo, Meddy arakomereza urugendo rw’ibitaramo bye mu mujyi wa London kuwa 29 Nzeri 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND