Mu minsi ishize ni bwo Kitoko yerekanye bwa mbere umwana w'imfura ye anagaragaza ko atewe ishema n’uko yitwara mu masomo ye, gusa yirinda kwerura iby’uwo bamubyaranye. Ibi n'ubu niko byagenze cyane ko uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Afrobeat hano mu Rwanda yongeye kugaragaza urukundo akunda imfura ye y'umukobwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Kitoko yagaragaje ko uyu mwana ari igice kinini cy'ubuzima bwe. Yashyize hanze ifoto bari kumwe maze agaragaza ko yishimira kuba yaribarutse umwana. Kitoko yavuze ko uyu mwana we ari kimwe mu bice bigize ibyishimo bye.
Hashize igihe kiri hagati y’imyaka itandatu n’irindwi umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick yibarutse umwana w’umukobwa, ndetse yahise anamwita rimwe mu mazina ye, kuko yitwa Bibarwa Shiloh. Ntabwo yakunze kubigaragaza, ndetse n’uwo bamubyaranye yakunze kumugira ibanga rikomeye.
Kitoko atewe ishema n'imfura ye
Ikinyamakuru Inyarwanda.com twifuje kuvugana na Kitoko ngo tumubaze byinshi kuri nyina w'uyu mwana ariko ntibyadukundira kuko nimero y'uyu muhanzi akoresha mu Bwongereza itacagamo gusa amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko uyu mwana Kitoko yamubyaranye n’umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yakanyujijeho mu myaka yashize yitwa 'Ikiragi'.
Kitoko Bibarwa ni umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda gusa kuri ubu wibera ku mugabane w'Uburayi aho yagiye agiye gukomeza amasomo ye, gusa kuri ubu yakomerejeyo na gahunda zo gushaka ubuzima. Akunzwe mu ndirimbo zinyuranye z'urukundo.
TANGA IGITECYEREZO