Kitoko Bibarwa ukunzwe n'umubare w'abatari bake bakunda bakanakurikirana muzika y'u Rwanda, yakoze ku mitima y'abakunzi b'injyana ya karahanyuze asubiramo indirimbo 'Ururabo' ya Orchestre Nyampinga. Indirimbo yashyize hanze yayise 'Rurabo'.
Aganira na Inyarwanda.com Kitoko Bibarwa yabwiye umunyamakuru ko icyabaye ari uko yakuze akunda iyi ndirimbo bikomeye nyuma aza kumenya ko mu bayiririmbye hari ukiriho ahitamo kumusaba uburenganzira bwo kuba yayisubiramo arabimwemerera ni ko kuyisubiramo agenda anongeramo utuntu tujyanye n'imyaka tugezemo. Kitoko yagize ati"Narayikundaga cyane ariko nza kumenya ko mu bayiririmbye umwe akiriho, anyemerera kuyikora."
Kitoko Bibarwa umuhanzi w'umunyarwanda ukunzwe n'abatari bacye
Kitoko wasubiyemo iyi ndirimbo agahita anayifatira amashusho kuri ubu yamaze gushyira hanze iyi ndirimbo iherekejwe n'amashusho yayo. Iyi ndirimbo yumvikanamo bimwe mu bicurangisho bicuranze mu ya mbere yayo ariko byiyongereyoho n'ibicurangisho bya kizungu bigezweho ibyo we yise gufata indirimbo yo ha mbere ukayijyanisha n'igihe.
Kitoko yavuze ko mu muryo bw'amashusho iyi ndirimbo yayikoreye ku mugabane w'Uburayi aho asanzwe atuye mu gihe mu buryo bw'amajwi yo yakozwe na Madebeat umwe mu basore bagezweho muri iyi minsi.
REBA HANO INDIRIMBO 'RURABO' YA KITOKO
TANGA IGITECYEREZO