Mucyo Becky yamenyekanye ubwo yakoreraga Radio na Tv10. Mu Ukwakira 2016 ni bwo yahagaritswe ku mirimo yakoraga bivugwa ko atitabira akazi nkuko bisabwa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 uyu mukobwa yemeranyije n’umukobwa mugenzi we ko bagiye kurushinga.
Mu Rwanda byavuzwe kenshi ko ubutinganyi bwadutse ndetse bamwe bakabifata nk’ibihuha gusa muri iyi minsi ibintu byafashe indi ntera, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 kuri Hotel imwe iherereye Kibagabaga, Becky Mucyo n’umukobwa uzwi nka Ferrand Ndayisaba bemeranyije kurushinga maze amafoto y’uwo munsi w’amateka hagati yabo ashyirwa hanze.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kuganira n'abari bitabiriye ibyo birori gusa bisa naho bari bahawe gasopo yo kutagira byinshi bashyira hanze. Bamwe mu bo twaganiriye batangaje ko byabaye ariko ntacyo babivugaho.Twahise dushaka kuvugisha ba nyiri ubwite maze ku murongo wa telefone Becky wahoze ari umunyamakuru wa Radio10 adutangariza ko mu magambo macye yishimiye intambwe bateye mu buzima bwabo.
Ese Becky na Ferrand ko bavuga ko bagiye gukora ubukwe, baba bateganya kubyara?
Becky abajijwe igihe bazakorera ubukwe Becky yavuze ko nibuba azatumira abantu ariko ko atahita atangaza igihe nyacyo. Muri iki kiganiro kandi Becky yatagaje ko we na Ferrand bagiye kuzuza umwaka bakundana. Yagize ati "Nitujya kubukora (ubukwe) tuzabatumira, muzajya kubona mubone invitations (ubutumire) zibagezeho. (..)Tumaze umwaka dukundana."
Ku bijyanye no kubyara, yavuze ko babiteganya, yagize ati: “Tuzabatumira cyangwa muzabimenya tuzabishyira hanze uburyo tuzakoresha (bwo kubyara) kuko bibaho, na we ukeneye kwihugura, shaka udutabo usome uzabibona ko aba Lesibienne (umugore washakanye n’umugore mugenzi we)babyara."
Becky wambaye ikanzu y'umutuku agiye kurushinga na Forrand wambaye ipantaro itukura n'ishati y'umweru
Uyu mukobwa mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com yashimiye Leta y’u Rwanda kuba nta muntu ibangamira mu mahitamo ye. Yagize ati "Icyo numva cya mbere gikenewe ni mu banyarwanda nta nubwo ari ukuvuga ngo Leta kuko Leta nta kintu itwaye, (ikibazo) ni mu banyarwanda, nibabanze bagire ubumuntu muri bo,.. bakeneye kwihugura, bakiga bagasobanukirwa… Leta y’u Rwanda n’ubwo iterura ngo ivuge ngo ibishyize ku mugaragaro ariko nta n’uwo ibangamira (ntabwo ibangamira abakundana bahuje igitsina)."
Uyu mukobwa yikomye bikomeye abirirwa babatuka avuga ko ikibazo ari uko hari ibyo baba badasobanukiwe. Yongeraho ko kuba babana ari uburenganzira bwabo. Becky yasabye ababacira urubanza kubanza bakihugura bakamenya byinshi kuri 'Homesexual' Yagize ati:
Ubujiji ntabwo wabugayira umuntu haracyariho abantu b’injiji badasobanukiwe icyo ari cyo bazi ngo (Homesexual) ni nk’ikintu kiri hariya ,…batekereza ngo ni igikorwa runaka abantu binjizamo abandi, ntibazi icyo bisobanuye, ibyo rero njyewe mbifata nk’ubujiji, iyo mba nari mbazi nababwira ngo mwihangane mujye kwiga cyangwa se nkabakomeza mu bundi buryo ariko kubera ko ntabishobora inama nabagira ni uko basoma. (…). Ikintu cya mbere cyo navuga abantu bagomba kugira ubumuntu, igihe cyose bumva ko umuntu niba ari Homesexual nta kintu ashoboye niho hantu uzasanga bose bapfiriye ku mihanda kandi barize nta kintu bigejejeho.
Amakuru Inyarwanda.com ikura mu nshuti zabo za hafi ni uko Ferrand Ndayisaba ukundana n’uyu munyamakurukazi ari umurundikazi waje mu Rwanda ahunze intambara yaberaga iwabo, yagera ino aha agahita atangira guteretana na Becky Mucyo kugeza ubwo bemeranyije kubana mu ruhame bakambikana impeta ndetse banatangiye gutegura ubukwe.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BECKY NYUMA YO KWEMERANYA N'UMUKOBWA MUGENZI WE KURUSHINGA
Becky na Forrand bamaze igihe bakundana
Baba babwirana amagambo y'urukundo umunsi ku wundi ku mbuga nkoranyambaga
Barasomana bakanabishyira ku mugaragaro
Umwaka urirenze bakundana
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BECKY NYUMA YO KWEMERANYA N'UMUKOBWA MUGENZI WE KURUSHINGA
TANGA IGITECYEREZO