RFL
Kigali

KIGALI: Ukuri ku modoka yaparitse hejuru y’inzu bikavugwa ko ari amajyini yayiteruye, hangiritse ibiryo gusa-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/09/2018 19:07
1


Uyu munsi ni umwe mu minsi yatangaje abantu batari bake ku bw’ibyabaye ubwo hakwirakwizwaga amashusho y’imodoka iparitse hejuru y’inzu mu mujyi wa Kigali maze abantu benshi bakavuga ko amajyini yakajije umurego.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 12/09/2018 mu masaha ya Saa Saba (13:10) ni bwo amafoto n’amashusho by’iyo modoka iparitse hejuru y’inzu bigaragara ko ari hejuru y’igikoni yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bakavuga ko ari ibishushanyo abanyabugeni bakoze, abandi bakavuga ko ari amajyini yateruye iyo modoka. Benshi bemezaga ko ari amashitani cyane ko byavugwaga ko aho byabereye higeze kuba ibindi bisa nabyo aho amajyini ngo yavanaga ibikoresho mu nzu akabijugunya hejuru y’inzu.

Amajyini

Iyi foto yavugishije benshi,..byavugwaga ko ari amajyini yayiteruye

Inyarwanda.com nk’igitangazamakuru cya mbere mu Rwanda mu kubagezaho amakuru yihariye kandi y’umwimerere, twifuje kumenya ukuri kwimbitse kuri ayo makuru maze tujya mu Gitega mu mujyi wa Kigali aho ayo majyini yakoraga ayo mabara mu mwaka wa 2015 dusanga si ho ibi by'imodoka yaparitse hejuru y'inzu byabereye. Twahise dushaka kumenya aho iyi modoka yaparitse mu by'ukuri.

Amajyini

Kuri aya mabati ni ho imodoka yari iparitse

Twageze mu mu murenge wa Nyarugenge, Akagali ka Rwampala, umudugudu witwa Amahoro ahabereye ibi bintu, tuganira na Biraro Younusu umwana wo mu rugo byabereyemo adutangariza ibyabaye. Yagize ati: “Mu ma Saa 12:50 nari ngiye mu gikoni kwarura numva imodoka hejuru y’amabati mpita nsohoka niruka kureba ibibaye mbona irahagaze…Twicaye mu nzu na Shoferi ambwira uko byagenze, nta n’umuntu yagonze cyangwa ngo imuhungabanye rwose. Yazamukaga, abura feri imodoka isubira inyuma iraza iparika aha.”

Kanda hano urebe ukuri ku modoka yaparitse hejuru y'inzu bikavugwa ko ari amajyini yabikoze

Ubwo twamubazaga aho ibi bihuriye n’ibyabaye muri 2015,aho amajyini yateruraga ibintu akabijyana hejuru y'inzu, Biraro yatunguwe n’ayo makuru biranamusetsa kuko nta mahuriro y’aho hantu cyane ko hamwe ari mu Gitega ahandi akaba ari Rwampala ndetse ibyabaye iwabo bikaba ntaho bihuriye n’amajyini, gusa byatangaje benshi nawe arimo. Amakuru bene urugo batangarije INYARWANDA ni uko umuryango waganiriye na shoferi bakumvikana ko azaza gusana ahantu hato hangiritse bitarenze kuri uyu wa Kane. Tubabajije ibyangiritse muri rusange badutangarije ko nta birenze keretse ibiryo byonyine byatokowe bakabimena.

AmajyiniAmajyiniAmajyiniAmajyiniAmajyini

Byatangaje abaturage benshi 

Amajyini

Nta muntu n'umwe wakomerekeye muri iyi mpanuka, hangiritse gusa igisenge n'ibiryo

Kanda hano urebe ukuri ku modoka yaparitse hejuru y'inzu bikavugwa ko ari amajyini yabikoze


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel (Inyarwanda.com)

VIDEO: Cyiza Emmanuel & Emmy Nsengiyumva (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miss Colombe5 years ago
    Njyewe ndabona bidatangaje. Gusa umushofeli yabikoze nkana, nonese imodoka izamuka ikabura feri, isubira inyuma cg ubimenya igeze ahamanuka? Niba byanabaye, kuki atayishyize mumukingo aho kuyishyira mumazu?





Inyarwanda BACKGROUND