RFL
Kigali

KIGALI: Kuri uyu wa Gatandatu hitezwe kuba amarushanwa y'aba DJs

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/04/2017 12:48
1


Mu mujyi wa Kigali haba utubyiniro twinshi, muri utu tubyiniro haba aba Djs bacurangira abakiriya imiziki inyuranye, icyakora ubuhanga bw’aba ba Djs ni kimwe mu bikunze guteza impaka. Kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali hateguwe amarushanwa agamije kugaragaza ubuhanga bwa bamwe mu basore bazwiho kuvangavanga imiziki.



Mc Tino umwe mu bateguye aya marushanwa yabwiye Inyarwanda.com ko aya marushanwa ari bwitabirwe na ba Djs barimo; Toxxxy, Kerb,Infinity,Miller, Kiss, Diallo,Lenzo,Smith, Copain, Kelly, Blow na Matt. Aba ba Djs baba barushanwa baraba bakiranurwa na bakuru babo muri uyu mwuga baba bari mu kanama nkemurampaka barimo Dj Bissoso, Dj Khadir, Dj Master D na Dj Sharif.

tinoMc Tino umwe mu bari gutegura iki gikorwa

Iki gitaramo biteganyijwe ko kubera muri Fuschia Bar&Lounge ahazwi nko kwa Jules kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017, kwinjira muri iki gitaramo nkuko twabitangarijwe na Mc Tino ngo ni Ubuntu mu rwego rwo gukomeza guteza imbere aba Djs. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    yaaaallah nibwo nyibibona bizongera ryari *mc tino * komereza aho





Inyarwanda BACKGROUND