RFL
Kigali

KIGALI: Jose Chameleone yatunguye abafana b’umuziki arabataramira-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2018 10:55
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Kigali abari basohokeye mu kabyiniro ka Fushia batunguwe bikomeye no kubona Jose Chameleone abataramira nyamara batari babyiteze, ibi byabaye bitunguranye ubwo uyu muhanzi yaraye mu mujyi wa Kigali aho agomba kuva yerekeza mu mujyi wa Goma.



Ubusanzwe ku wa Kane muri aka kabyiniro abakiriya bacurangirwa umuziki wa Live, ubwo bakinaga indirimbo zinyuranye abakiriya batunguwe n'uko Jose Chameleone yahise yurira urubyiniro atangira kuririmbira abakiriya nubwo bitari muri gahunda. Uyu muhanzi yari aherekejwe na Dj Pius banakoranye indirimbo bise Agatako ndetse na Pallaso murumuna wa Chameleone.

Chameleone

Jose Chameleone ubwo yarari i Kigali

Dr Jose Chameleone yageze i Kigali kuri uyu wa Kane ubwo yari avuye i Kampala agiye i Goma aho agomba kuririmba mu iserukiramuco rya Amani Festival aho agomba kwerekeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018. Icyakora ntabwo yigeze azana na Weasel nk'uko byakunze kuvugwa na benshi bitiranyaga uyu muhanzi na Pallaso bose bavukana na Chameleone. Weasel kutaza mu Rwanda ngo byatewe n'uko yatunguwe n'uburwayi.

REBA HANO AGACE GATO K’IGIHE CHAMELEONE YAGERAGA KU RUBYINIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND