RFL
Kigali

KIGALI: Diamond yasuye abana bafite ubumuga bwo kutabona bo muri 'Jordan Foundation' anyurwa n’impano bamweretse-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2018 13:58
8


Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo umuhanzi Diamond yageze mu Rwanda aho aje muri gahunda zitandukanye zirimo gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona,gutembera mu mujyi, kuganira n’abanyamakuru ndetse no kurambagiza inzu ashaka kugura.



Usibye izi gahunda ariko hari n'andi makuru avuga ko uyu muhanzi agomba kuririmbira muri Convention Center icyakora ibirori aririmbamo uyu muhanzi byagizwe ibanga rikomeye. Ku ikubitiro Diamond yahise asura ikigo cyirererwamo abana bafite ubumuga bwo kutabona cyizwi nka Jordan Foundation giherereye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali. 

REBA HANO UMWANA WIGANYE INDIRIMBO ZA DIAMOND AKAMUHA AMADORALI 

Diamond yageze mu Gatsata ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ahari abanyamakuru benshi kuri iki kigo ‘Jordan Foundation’ kirererwamo abana makumyabiri bafite ubumuga bwo kutabona. Usibye Diamond wasuye aba bana ariko kandi hari n’abanyarwanda b’ibyamamare bakunze kujya basura iki kigo barimo; Kitoko, Tom Close, Knowless n'abandi benshi.

Iki kigo cyashinzwe ku gitekerezo cy’umubyeyi witwa Vanessa wibarutse umwana akavukana ikibazo cyo kutabona ahita ashinga iki kigo yanitiriye uyu mwana ‘Jordan’ ubu umaze kuzuza imyaka ibiri irengaho amezi make y’ubukure.

REBA HANO ABA BANA BAMUVUGIRA UMUVUGO

Akigera muri iki kigo, Diamond yakiriwe ahabwa ibyicaro bamuganiriza impamvu iki kigo kiriho n'uburyo gikora ubundi baha umwanya abana baramuganiriza, umwana umwe amuririmbira zimwe mu ndirimbo ze, ibintu byamukoze ku mutima agaha uyu mwana amadorali 100 ya Amerika nko kumushimira. Nyuma aba bana bamuvugiye umuvugo Diamond agira amarangamutima.

Aba bana Diamond yari yabazaniye bimwe mu bikoresho nkenerwa bya buri munsi kimwe n’ibiribwa binyuranye birimo n’ubunyobwa uyu muhanzi yamamaza bwa Diamond Karanga.

REBA AMAFOTO:

 diamonddiamondDiamond akigera mu Gatsata aho yasuye abanadiamondBimwe mu byo Diamond yazaniye aba banadiamondUyu mwana yaririmbiye Diamond kugeza ubwo amuhaye amadoralidiamondAmadorali ijana uyu mwana yayatsindiyediamonddiamondDiamond n'aba bana bafatanye ifoto n'umubyeyi ubarera Bahati Vanessa

AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    yoo, Diamond yakoze cyaneee! Imana imwongerere aho yakuye .
  • 6 years ago
    nukuri Imana izahe Ibiganza bya Bahati Vanessa umugisha witangiye aba bana
  • HABIYAREMYE Philippe6 years ago
    IMANA Imwishimire kuko yakoze igikorwa cyurukundo.
  • Ngabo6 years ago
    Nkayoberwa impamvu Diamond Atera imbere naho Nawe Ateza Imbere bose atarobanuye..Imana izakomeze imuteze imbere
  • Gonzagues6 years ago
    Yooo nukuri Diamond Imana imukubire mirongo irindwi karindwi kubwo kwitanga kwe no gufasha atarobanuye
  • Tiamo6 years ago
    wowww!!!!!!! mbega nagatangaz pe gs God bless you so much!!!
  • Jimmy6 years ago
    musore nicyo tukwemerra rwose. urukundo imbere. Imana igukubire kugeza aho ishaka.
  • Platinumz6 years ago
    Uziko uyu mutipe agira umutima mwiza mm!!!! Imana imuhe umugisha pe





Inyarwanda BACKGROUND