Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo umuhanzi Diamond yageze mu Rwanda aho aje muri gahunda zitandukanye zirimo gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona,gutembera mu mujyi, kuganira n’abanyamakuru ndetse no kurambagiza inzu ashaka kugura.
Usibye izi gahunda ariko hari n'andi makuru avuga ko uyu muhanzi agomba kuririmbira muri Convention Center icyakora ibirori aririmbamo uyu muhanzi byagizwe ibanga rikomeye. Ku ikubitiro Diamond yahise asura ikigo cyirererwamo abana bafite ubumuga bwo kutabona cyizwi nka Jordan Foundation giherereye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali.
REBA HANO UMWANA WIGANYE INDIRIMBO ZA DIAMOND AKAMUHA AMADORALI
Diamond yageze mu Gatsata ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ahari abanyamakuru benshi kuri iki kigo ‘Jordan Foundation’ kirererwamo abana makumyabiri bafite ubumuga bwo kutabona. Usibye Diamond wasuye aba bana ariko kandi hari n’abanyarwanda b’ibyamamare bakunze kujya basura iki kigo barimo; Kitoko, Tom Close, Knowless n'abandi benshi.
Iki kigo cyashinzwe ku gitekerezo cy’umubyeyi witwa Vanessa wibarutse umwana akavukana ikibazo cyo kutabona ahita ashinga iki kigo yanitiriye uyu mwana ‘Jordan’ ubu umaze kuzuza imyaka ibiri irengaho amezi make y’ubukure.
REBA HANO ABA BANA BAMUVUGIRA UMUVUGO
Akigera muri iki kigo, Diamond yakiriwe ahabwa ibyicaro bamuganiriza impamvu iki kigo kiriho n'uburyo gikora ubundi baha umwanya abana baramuganiriza, umwana umwe amuririmbira zimwe mu ndirimbo ze, ibintu byamukoze ku mutima agaha uyu mwana amadorali 100 ya Amerika nko kumushimira. Nyuma aba bana bamuvugiye umuvugo Diamond agira amarangamutima.
Aba bana Diamond yari yabazaniye bimwe mu bikoresho nkenerwa bya buri munsi kimwe n’ibiribwa binyuranye birimo n’ubunyobwa uyu muhanzi yamamaza bwa Diamond Karanga.
REBA AMAFOTO:
Diamond akigera mu Gatsata aho yasuye abanaBimwe mu byo Diamond yazaniye aba banaUyu mwana yaririmbiye Diamond kugeza ubwo amuhaye amadoraliAmadorali ijana uyu mwana yayatsindiyeDiamond n'aba bana bafatanye ifoto n'umubyeyi ubarera Bahati Vanessa
AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY
TANGA IGITECYEREZO