RFL
Kigali

Kidumu aramaganira kure amakuru avuga ko yaba yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge-VIDEO

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:24/02/2015 14:14
1


Mu minsi yashize nibwo ibinyamakuru byo mu gihugu cya Kenya aho uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi asanzwe akorera umuziki, byakwiriyemo inkuru ivuga ko uyu musore yaba yarirundiriye mu biyobyabwenge bigatuma acika intege mu muziki we, ariko we arabihakana yivuye inyuma.



Nk’uko uyu muhanzi yabyivugiye mu mashusho ari ku rubuga rwa YouTube, aya makuru yatangajwe n’abanzi be bashaka kumwangisha abafana be ariko we arahamya rwose ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Nagira ngo menyeshe abafana banjye ko meze neza ndetse n’ubuzima bwanjye bumeze neza. Ndagira kandi ngo mbabwire ku bihuha mumaze iminsi mwumva ko Kidumu naba narabaye imbata y’inzoga n’ibiyobyabwenge ariko sibyo ahubwo uwakwije iki gihuha ni umwanzi wanjye ushaka kwanduza izina ryanjye n’isura yanjye.”

Kidumu arahamya ko atigeze ahagarika umuziki we ndetse ko n'ibiyobyabwenge ntaho yahuriye nabyo

Nk’uko akomeza abisobanura kandi, Kidumu ntiyigeze ahagarika ibikorwa bye bya muzika kuko ahamya ko afite ibikorwa byinshi bya muzika dore ko n’ubu ari mu bitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Bakomeje gukwiza igihuha kivuga ko naba narahagaritse muzika ariko nk’uko mubizi mfite itsinda(band) nasize muri Kenya kandi tugikorana, ubu ndi mu bitaramo(Tours) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu minsi iri imbere ndajya no ku mugabane w’Uburayi. Kuvuga ko nahagaritse umuziki rero kuko mutambona aho Nairobi ntibivuze ko nahagaritse umuziki ndetse Imana ibababarire kubw’icyo kinyoma

Kimwe mu bitaramo yakoreye muri USA, mu mpera za Mutarama,2015

Muri iri jambo kandi yabwiye abakunzi be ko we ari umuntu ufite inshingano nyinshi zitamwemerera kwishora mu bintu nk’ibyo maze anasoza abasabira umugisha ku Mana ati “Njye ndi umuntu w’icyitegerereza(role model), ndi umubyeyi mfite abana murabizi, kandi muzi ko mfite inshingano nyinshi. Rero abafana banjye ntibakomeze guha agaciro ibyo bihuha kuko atari ukuri ahubwo ari ikinyoma. Murakoze kandi Imana ibahe umugisha

Reba hano Kidumu asobanura ko atigeze aba imbata y’ibiyobyabwenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kelly9 years ago
    Kidum nibakureke ayo namashari batangiye ntawe utabizi ko uri muir USA,don't give up ahubwo kora cyane,(wasanga bagukumbuye hahah)





Inyarwanda BACKGROUND