Kavutse Olivier n'umufasha we Amanda Fung baririmba mu itsinda Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyna aya Rock, bamaze kwibaruka imfura yabo y'umuhungu. Iyi mfura yabo yavutse tariki 6 Gashyantare 2018.
Kavutse Olivier ni umuyobozi w'itsinda Beauty For Ashes aririmbanamo n'umugore we Amanda, rikaba ryaramamaye mu ndirimbo; Siripurize, Turashima, Yesu ni sawa n'izindi. Tariki 9 Nyakanga 2016 ni bwo yambikanye impeta n'umukunzi we Amanda bari bamaze imyaka itanu bakundana, basezeranira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu.
Amakuru yo kwibaruka kwa Amanda&Kavutse, yemejwe na Kavutse Olivier watangarije inshuti ze zimukurikira kuri Instagram ko we n'umufasha we bibarutse imfura yabo tariki 6 Gashyantare 2018 ahagana isaa tatu z'ijoro zirengaho iminota 55, akaba ari umwana w'umuhungu bahise bita Jireh Reign Shi-Rong Kavutse. Imfura ya Kavutse na Amanda yavukiye muri Canada avuka apima ibiro 2.9 Kg (weighing 6.7 lbs), akaba areshya na 51 cm.
Ubutumwa Kavutse Olivier yasangije inshuti ze kuri Instagram
Kavutse Olivier yashimiye abantu bose babasengeye anabasaba gukomeza kubasengera kugira ngo uyu mwana wabo akomeze gukura neza. Yagize ati: "Nshuti zacu namwe muryango wacu, twishimiye cyane kubamenyesha ko twibarutse Reign Shi-Rong Kavutse, umwana mwiza cyane w'umuhungu, umukozi w'Imana isumba byose. Yavutse tariki 6 Gashyantare 2018,...turashimira buri wese wadusengeye,..."
Kavutse na Amanda bishimiye cyane imfura yabo
Kavutse Olivier yishimiye bikomeye imfura ye
Kavutse Olivier akikiye imfura ye yabyaranye na Amanda Fung
Amanda Fung akikiye imfura ye yabyaranye na Kavutse
Kavutse na Amanda ubwo biteguraga kwibaruka imfura yabo
Tariki 25/9/2017 ni bwo Kavutse yatangaje bwa mbere ko umugore we atwite
Kavutse na Amanda barushinze mu mwaka wa 2016
Byari ibirori bikomeye ku munsi w'ubukwe bwabo
Ubukwe bwabo bwabereye ku kiyaga cya Kivu i Rubavu
Hano bari kumwe n'inshuti zabo zabatahiye ubukwe
REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES
TANGA IGITECYEREZO