RFL
Kigali

Kampala: Mr Nice ari mu bitabiriye igitaramo cyateguwe na Uwimbabazi Alliance wari muri Miss Rwanda 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/10/2018 15:33
1


Uwimbabazi Alliance ni umukobwa wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2018, akaba yarabashije kwinjira mu irushanwa ari umwe mu bakobwa batandatu bari bahagarariye intara y’Uburengerazuba, gusa ntabwo yabashije gukomeza muri 20 bagiye mu mwiherero wavuyemo uwegukanye ikamba.



Nyuma y’irushanwa n’itangira ry’amasomo muri Uganda uyu mukobwa yasubiye muri iki gihugu n’ubusanzwe yigamo maze ajya gukomeza amasomo. Uwimbabazi Alliance wize mu ishuri rya Bombo Secondary School ryo muri Uganda ari naho yarangirije amashuri yisumbuye kuri ubu ari kwiga Mass Communication muri kaminuza ya Kampala University aho yiga anakora umwuga wo kumurika imideri.

Uwimbabazi Alliance wari usanzwe akora akazi ko kumurika imideri ni umumurikamideri wigenga ariko ukunze kwitoreza muri kompanyi ya Crystal models Africa isanzwe itoza abanyamideri bakomeye muri Uganda. Uyu mukobwa ari mu bakunzwe cyane i Kampala cyane ko akunze kugaragara ahabereye ibirori binyuranye ari kumwe n'abantu bazwi cyane muri Uganda. Uku kumenyekana kwe byatumye yinjira mu mubare w'abakobwa bategura ibitaramo muri Kampala.

Mu mpera z'iki cyumweru turangije uyu mukobwa yateguye igitaramo cyabereye mu mujyi wa Kampala cyitabirwa n'abantu banyuranye barimo n'umuhanzi wakanyujijeho muri Tanzania no mu karere, Mr Nice. Tumubajije mu by'ukuri iki gitaramo icyo cyari kigamije yagize ati:

Iki ni ikirori kiba kabiri mu kwezi. Muri Lounge y'abanya Eritrea bita Alba lounge, ubusanzwe nateguraga ibirori byitwa "Blackout Saturday", mu kwezi kwa Nzeri 2018 ni bwo nabonye ubutumwa buvuye ku muyobozi w'aka kabari twakoreyemo ansaba ko twavugana business, turavugana ansaba ko twakorana, tugira ibyo twumvikana tubyemeranyaho kuri ubu igitaramo cyanjye cyahinduye izina ubu kikaba cyitwa "Dine&Drink with Aliyyah".

Uyu mukobwa avuga ko aka ari akazi keza yabonye i Kampala cyane ko kuva na mbere akunda ibijyanye no gutegura ibitaramo bityo kuba afite aho ategura igitaramo cyanamwitiriwe ngo ni iby'agaciro kuri we. Ibi ari gukora muri Uganda ngo azishima umunsi azaba yaje kubikorera no mu Rwanda mu gihugu cye cy'amavuko mu rwego rwo kuzamura ibijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda.

Uyu mukobwa abajijwe na Inyarwanda.com ibya Mr Nice wagaragaye muri aka kabyiniro yadutangarije ko nawe yamubonye gutyo atari anazi ko ari I Kampala icyakora akaba yishimiye kwitabira k'uyu muhanzi ufatwa nk'umwe mu banyabigwi mu muziki w'akarere.

Alliance
Alliance
Uyu mukobwa mbere yo kwinjira mu kabyiniro yabanje gufatira amafoto hanze ku modoka ihenze yari ihaparitse

Alliance
Alliance
Alliance
Alliance
Mr Nice na Uwimbabazi Alliance muri aka kabyiniro, mu gitaramo cyateguwe n'iyi nkumi yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anyt5 years ago
    Utu turaya kweli





Inyarwanda BACKGROUND