RFL
Kigali

Kamichi, Naason,..mu bahanzi nyarwanda bari kugenda baba amateka muri muzika niba ntacyo bahinduye (Igice cya 1)

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2017 16:28
4


Muri iyi minsi umuziki nyarwanda uri kugenda ukura, uko iminsi yicuma hari kuvuka abahanzi bashya icyakora nubwo hazamuka abahanzi bashya hari n'abo umuntu agenda aburira irengero nyamara bari bamaze gufata imitima y'abakunzi ba muzika cyangwa bari bamaze kugaragaza ko bafite impano ikomeye mu kuririmba.



Inyarwanda yakoze urutonde rw’abahanzi batanu ibona bagaragazaga imbere heza muri muzika cyangwa se abari bamaze kugira abafana ariko kuri ubu bakaba bagaragara nk'abari kugenda bibagirana mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu gihe ntacyo baba bahinduye ku mikorere yabo ya buri munsi muri muzika nk’abahanzi. Iki kikaba ari igice cya mbere mu gihe mu minsi mike dukomereza no ku bandi.

Puff G

Puff G

Puff G ni izina ryazamutse cyane igihe yinjizwaga muri UTP, uyu muhanzi yakomeje gukora umuziki haba ku giti cye ndetse no muri iri tsinda ari nako akomeza afatanya n'abandi bahanzi mu ndirimbo yabaririmbiragamo inyikirizo. Puff G uzwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo Abashomeri yakoranye na Neg G The General kimwe n’izindi nyinshi yaririmbye, kutumvikana cyane mu ruhando rwa muzika ni kimwe mu bishobora gutuma mu minsi ya vuba niba ntacyo ahinduye ashobora kwisanga izina rye riri mu mateka y’abahanzi nyarwanda babayeho.

Jay C

jay c

Mu gihe abaraperi bari bazwi ari Tuff Gang, Riderman, n'abandi bake hadutse uwitwaga Jay C mu ndirimbo nyinshi zirimo “Wita umwanya,Sentiment,…” Uyu muhanzi akiza, benshi mu bakurikiraniraga hafi muzika mu gihe cye basangaga ari umwe mu baraperi bagomba kwitonderwa kuko yagaragazaga impano ikomeye mu kurapa, uyu muhanzi guhera mu mwaka wa 2015 yatangiye kugenda gake mu muziki magingo aya uwavuga ko atagize icyo ahindura yaba amateka mu muziki ntiyaba abeshye.

Gisa Cy’Inganzo

gisa

Impano idasanzwe ubuhanga mu kuririmba no kwandika ni byo buri wese yibuka iyo yumvise izina Gisa cy’Inganzo, uyu muhanzi benshi bamushinja kwangizwa no kunywa ibiyobyabwenge ari nabyo bimutera gukora amwe mu makosa. Ibi byatumye uyu muhanzi asa naho aretse gukora umuziki ahubwo ahugira muri ibi bimuteranya na polisi kuko kenshi usanga yatawe muri yombi. Uyu muhanzi udaheruka gukora indirimbo, mu minsi ya vuba aramutse ntacyo ahinduye mu mikorere ye izina rye mu muziki rishobora gusigara ari amateka muri muzika nyarwanda.

Naason

naason

Naason ni umwe mu bahanzi bigeze kugira n'amahirwe yo kujya muri PGGSS rimwe icyakora ntiyabasha kwinjira mu bakora ibitaramo bizenguruka igihugu. Uyu muhanzi kuri ubu nta ndirimbo nshya aheruka gushyira hanze, inzu yabarizwagamo akoreramo umuziki umwaka ugiye kwirenga atakiyibarizwamo, uyu muhanzi asa nutari gushyira imbaraga mu gukora umuziki dore byigeze kuvugwa ko yaba yarisubiriye mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi. Uku gukomeza kubura mu muziki umuntu yakwibaza ikibitera gusa ugasanga niba uyu muhanzi ntacyo ahinduye ashobora kwisanga izina rye muri muzika riri kuba amateka gahoro gahoro.

Kamichi

kamichi

Uyu muhanzi w’umunyarwanda ni umwe mu bari bamaze kubaka izina mu njyana ya Afrobeat, imyaka  ibaye myinshi agiye muri Amerika aho yagiye avuga ko agomba kugaruka icyakora amaso y’abakunzi be akaba yaraheze mu kirere. Uyu muhanzi bitandukanye na bagenzi be baba muri Amerika we nta ndirimbo n'imwe arakora kuva yagerayo ibi bituma bamwe mu bakunzi be batangira gufata ibihangano bye nk’iby'uwigeze kuba umuhanzi muri muzika nyarwanda bityo niba ntacyo akoze ngo yongere yigarurire abakunzi be yaba amateka nk’umuhanzi wigeze gukora byinshi muri muzika nyarwanda.

Uru rutonde rw’abahanzi batanu ni aba mbere duhereyeho bitavuze ko aribo bonyine hari n'abandi batandukanye, gusa batanu twabahitiyemo mu nkuru ibanza ni aba dutangaje. Ese Hari abo ubona twashyizemo badakwiye? Ese hari uwo tutashyizemo twazashyiramo ubutaha? Byose turabyakira mu bitekerezo byanyu kuri iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    Kbs nta cyo mubeshyemo pe, nka Kamishi na neason
  • pilipili manga6 years ago
    murakoze kur'iyi nkuru kd niko bigaragara mudushakire amakuru y'undi muhanzi duheruka mu myaka ya 2010 bitaga NewMan wari umujama wa ba lik lick produsa
  • james6 years ago
    yebabawe gisa we niwe wizize nukuri, Rafiki, miss jojo, nadson , neg j.wasanga nabo barishwe namugo ko mbona wagirango nicyayi baba banywa
  • chanto6 years ago
    aho nacyomwibeshyeho nukuri kandi birababaje cyane harundi twabuze kandi twakundaga Nadson waririmbye bifu na life ,pamela ,ni danger, one way.nawe muzamukangure dore ko mbere twabanje kugirango ni numutanzanie .twaramukandaga cyangwa yarapfuye nitwabimenya





Inyarwanda BACKGROUND