RFL
Kigali

Justin Timberlake yahishuye ko yanywaga urumogi ku myaka 13, agaruka ku by’urukundo rwe na Britney Spears

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/11/2018 15:03
0


Umuhanzi Justin Timberlake yasohoye kuri uyu wa kabiri igitabo yise ‘Hindsight: & All the Things I can’t Seein Front of Me’. Iki gitabo cyahishuye byinshi ku buzima bwe, harimo no kuba uyu muhanzi yaranyweye urumogi afite imyaka 13 gusa. Yanagarutse kandi ku itandukana rye na Britney Spears.



“Umuziki wanjye ugaragaza uwo ndi we, ibinkurura, ibyo nibazaho. Ibyo mwumva mu magambo n’ibyo mwiyumvamo iyo muri kumva izo ndirimbo, uko niko niyumvaga igihe nazandikaga. Ndashaka ko mumbona, nk’uko nanjye nshaka kubabona”. Aya ni amwe mu magambo Justin Timberlake yanditse ku gitabo cye.

Muri iki gitabo Justin Timberlake avugamo uburyo yatangiye gukunda umuziki akiri muto, ndetse akagaruka ku bindi byerekeranye n’ubuzima bwe busanzwe. Agaruka ku buryo yagiye yandika zimwe mu ndirimbo ze zitandukanye zamenyekanye. Imwe mu ndirimbo ze ‘Cry Me a River’ yavuze ko yayanditse mu gihe cy’amasaha abiri gusa, ngo bitewe n’uko umutima we wari mu gahinda kenshi n’uburakari nyuma yo gutandukana na Britney Spears.

Related image

Justin Timberlake na Britney Spears bamenyanye bahuriye muri The Mickey Mouse Club ari abana

Aba bombi bahuriye muri Mickey Mouse  Club, filime yacaga kuri televiziyo. Nyuma za series 2 yaje guhagarara, ari naho Justin Timberlake avuga ko icyo gihe yari afite imyaka 13, akagerageza kunywa urumogi ngo kugira ngo abashe kugaragariza abandi bana biganaga ko ari umuntu wakuze kandi atandukanye n’abandi.

Image result for Justin Timberlake and jessica

Justin Timberlake n'umugore we Jessica Biel

Kuri ubu Justin Timberlake yashyingiranwe na Jessica Biel, yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe harimo n'iyi Cry Me a River avuga ko yanditse ababaye cyane nyuma yo kubona ko urukundo rwe na Britney Spears rugiyeho akadomo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND