Abasore batatu b’abahanga mu miririmbire kandi bazwiho amajwi akundwa akanashimwa n’abatari bacye, bagiye guteranira mu gitaramo cya muzika y’umwimerere aho bazarushaho gushimangira ubuhanga bafite mu njyana zo guhogoza. Abo ni Jules Sentore, Bruce Melodie na Christopher.
Mu gitaramo cya Jules Sentore kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2016 aho azanamurika ku mugaragaro amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Uranyura”, uretse uyu muhanzi abazakitabira bazanataramirwa n’abahanzi bagenzi be bazwiho ubuhanga n’amajwi meza mu njyana bibandaho z’urukundo, abo bakaba ari Bruce Melodie na Christopher.
Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi batatu b'abahanga mu miririmbire
Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, kizabera i Nyarutarama kuri Hoteli Villa Portofino, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000) kuri buri muntu, naho uzaba aherekejwe n’umukunzi we cyangwa umufasha we bo bakazishyura amafaranga ibihumbi umunani (8000).
Iki gitaramo cya Jules Sentore, kizaba kigizwe n'umuziki w'umwimerere (Live)
Jules Sentore yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cye we na Christopher na Bruce Melodie bamaze igihe bari mu myiteguro, akaba asaba abakunzi ba muzika y’umwimerere kuzaza kwihera amatwi n’amaso kuko igitaramo bazakora yizeye neza ko kizashimisha buri wese uzabasha kukitabira.
TANGA IGITECYEREZO