RFL
Kigali

Jules Sentore agiye gufatanya na Christopher na Bruce Melodie mu gitaramo cya muzika y’umwimerere

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/03/2016 11:07
3


Abasore batatu b’abahanga mu miririmbire kandi bazwiho amajwi akundwa akanashimwa n’abatari bacye, bagiye guteranira mu gitaramo cya muzika y’umwimerere aho bazarushaho gushimangira ubuhanga bafite mu njyana zo guhogoza. Abo ni Jules Sentore, Bruce Melodie na Christopher.



Mu gitaramo cya Jules Sentore kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2016 aho azanamurika ku mugaragaro amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Uranyura”, uretse uyu muhanzi abazakitabira bazanataramirwa n’abahanzi bagenzi be bazwiho ubuhanga n’amajwi meza mu njyana bibandaho z’urukundo, abo bakaba ari Bruce Melodie na Christopher.

Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi batatu b'abahanga mu miririmbire

Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi batatu b'abahanga mu miririmbire

Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, kizabera i Nyarutarama kuri Hoteli Villa Portofino, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000) kuri buri muntu, naho uzaba aherekejwe n’umukunzi we cyangwa umufasha we bo bakazishyura amafaranga ibihumbi umunani (8000).

Jules Sentore

Iki gitaramo cya Jules Sentore, kizaba kigizwe n'umuziki w'umwimerere (Live)

Jules Sentore yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cye we na Christopher na Bruce Melodie bamaze igihe bari mu myiteguro, akaba asaba abakunzi ba muzika y’umwimerere kuzaza kwihera amatwi n’amaso kuko igitaramo bazakora yizeye neza ko kizashimisha buri wese uzabasha kukitabira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick8 years ago
    Jules sentore nta ndezo atanga nta kigenda uzamushyigikira nta kigenda nawe ubu koko kuki mutarera abana mwabyaye neza nugukura yumva NGO papa yarantaye NGO in umustar yirirwa mubakobwa dore ko aribo aririmbaaaaa
  • X8 years ago
    Patrick, niba uri umugabo cg umusore sinzi aho ubugabo bwawe buri kuko ndabona uri injajwa kbsa, ubwo ibyo uvuze bihuriye he ninkuru koko?? ko utazi uko jules akemura ibye waretse kwivanga mubyo utazi ukamenya ibyawe. ngo waruzamuye topic rero!! nabaza kunga muryawe mbaye mbagaye. injajwa yumusore gusa
  • Jaden8 years ago
    Yebabaweeeeeeeeee mbega ngo abasore barahatwika





Inyarwanda BACKGROUND