RFL
Kigali

Jomo Kenyatta University yafunzwe burundu, Dream Boys,Ziggy 55 na Ciney bamwe mu bahigaga barabyitwaramo bate?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/11/2017 10:53
0


Kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2017 nibwo hamenyekanye inkuru y'uko kaminuza ya Jomo Kenyata yamaze gufungirwa imiryango. Ibi byatumye twifuza kumenya uko bamwe mu byamamare bigaga muri iyi kaminuza bagiye kubyitwaramo mugihe iri shuri ryamaze gufungwa.



Bamwe mu bo Inyarwanda.com yabashije kumenya bigaga muri Jomo Kenyata ni abasore babiri bagize itsinda rya Dream Boys Platini ndetse na TMC, uretse aba babiri ariko na Ziggy 55 nawe niho yigaga kimwe na Ciney wigagayo icyiciro cya kabiri cya kaminuza mbere y'uko iyi kaminuza ifungwa. Ibi byatumye twifuza kumenya aho uko aba basore bagiye kwitwara muri iki kibazo cy’ifungwa rya kaminuza bigagamo icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

cineyAbanyeshuri bari bitabiriye inama yabahuje n'ubuyobozi

Ubwo twaganiraga n'aba bahanzi bigaga muri iyi kaminuza buri wese twasanze yaramaze gufata icyemezo ku bijyanye no gukomeza amasomo mu zindi kaminuza. Ku ikubitiro Ziggy 55 yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma y’ifungwa ry’iyi kaminuza we yahise atangira kwiga muri kaminuza ya Mount Kenya kimwe na TMC nawe wamaze kubona ko iyi kaminuza ifunze agahita atangira kwiga muri University of Rwanda aho amaze ukwezi yiga.

Ibi gusa siko bimeze kuri Ciney umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru we nyuma y'uko hafashwe iki cyemezo akaba yabwiye Inyarwanda.com ko adashobora guhindura aho yigaga cyangwa ngo ajye muri Kenya nk'uko abandi babigenje. We ngo yafashe gahunda ye agiye gukomereza amasomo ye online cyane ko ari ubundi buryo abigaga muri Jomo Kenyata University bahawe.

Aba bose bamaze gufata icyemezo mu gihe Platini we uhamya ko iri funga ryabateye igihombo yaba icyo gutakaza igihe n’amafaranga gusa agahamya ko ari gushaka uko bitarenze muri Mutarama 2018 aba yongeye yamaze gutangira kwiga murindi shuri azaba yahisemo.

dream boysCiney umwe mu bari bitabiriye inama yahuje ubuyobozi n'abanyeshuri bigaga muri Jomo Kenyatta University

Icyakora gufunga iyi kaminuza si umwanzuro u Rwanda rwisangije dore ko ari umwanzuro wanafashwe na Leta ya Tanzania kuko yasabye kaminuza 17 zirimo na JKUAT kutongera kwakira abanyeshuri, ikaba iteganya kuzihagarika burundu abazigamo barangije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND