RFL
Kigali

Jay Polly yatanze isura ya Tuff Gang nshya, avuga ku biyobyabwenge bivugwa mu itsinda -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/01/2018 10:29
2


Tariki 1 Mutarama 2018 muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera habereye igitaramo cya East African Party ya cumi, muri iki gitaramo itsinda rya Tuff Gangz ryongeye kwiyereka abakunzi ba muzika nyarwanda, ibi byatumye nyuma y’iki giotaramo umunyamakuru wari ufite amatsiko kuri iri tsinda yegera Jay Polly amusobanurira byinshi kuri iri tsinda.



Jay Polly yabajijwe bimwe mu bikorwa itsinda rya Tuff Gangz riteganya gukora muri uyu mwaka wa 2018, maze atangaza ko hari ibikorwa byinshi bafite birimo indirimbo nyinshi bazashyira hanze zirimo niyo bakoranye na The Ben, ikindi kandi Jay Polly yatangaje ni uko iri tsinda muri 2018 iri tsinda rigomba gushyira hanze Mixtape yabo nshya.

tuff gangzTuff Gangz mu gitaramo cya East African Party

Abajijwe ku bijyanye n’ibiyobyabwenge bivugwa mu itsinda rya Tuff Gangz, Jay Polly yagize ati” nta biyobyabwenge biba mu itsinda rya Tuff Gangz, …by’umwihariko njye maze iminsi ndi muri kampanye yo kubirwanya na aho nafatanyije na Polisi y’igihugu, urumva rero ko ntakwemera ko hari ibibyabwenge birangwa mu rubyiruko noneho mu itsinda mbarizwamo…”.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA JAY POLLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugenzi6 years ago
    Jay Polly arimo kwigiza nkana! ninde utazi ko muri tuff gangz bayoyoma! harimo abirwa basabiriza amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge! abenshi muri bo ntibagisohora indirimbo baratwawe. umunsi umwe baba bari muri gereza uwundi muri ghetto! (batakibasha no kwikodeshereza)
  • Didi6 years ago
    Ayo Mannigfaltigkeit yaratubihirije man.nta mirongo bakigira P FLA Ni no 1. Nibatuze biyunge bongere batuvugire twe obdachlos trassen Kinder.





Inyarwanda BACKGROUND