RFL
Kigali

Jay Polly, Rafiki, Danny Nanone, Edouce na Jack B mu bitaramo bizabera Rubavu na Musanze byo gufasha Ella Gahima wavukanye uburwayi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/05/2018 9:36
1


Kuva tariki 25 Mata 2018 twatangiye kubabwira inkuru za Ella Gahima Bright ufite umwaka umwe n'amezi abiri, wavukanye uburwayi bukomeye bikaba bisaba kuzavurirwa hanze y’u Rwanda kugira ngo ubuzima bwe bugende neza, muri iyi minsi abahanzi bakozwe ku mutima n’ubu burwayi biyemeje kumufasha bifashishije ibitaramo bakanamutabariza.



Ella Gahima Bright yavukanye uburwayi bukomeye

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru Papa wa Ella, Kevin ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yongeye kutubwira ko ubwo Ella yavukaga, yavutse ananiwe bitewe n’uko mama we yabazwe ubwo yamubyaraga kuko yashakaga kuvuka mbere y’igihe yagombaga kuvukiraho.

Abaganga bo ku bitaro bya Bien Etre nyuma yo kubona ko gufasha Ella bitakiri mu bushobozi bwabo bamwohereje ku bitaro bya CHUK aho bagerageje ibishoboka byose ariko amwana akanga araremba, agatangira kumera nk’uhengamye ajya no muri koma hafi yo gupfa. Naho nyuma yo kubona ko nta kisumbuyeho bakora ahubwo batangiye kwegera ababyeyi b’uyu mwana babasaba gutangira kwakira urupfu rw’umwana wabo kuko umwuka ujya ku bwonko utabashaka kugerayo uko bikwiye.

Jay PollyIgitaramo cya mbere kizabera i Musanze

Nyuma yaje kujyanwa ku bitaro byitiriwe umwami Faisal nk’uko Inyarwanda.com yabihamirijwe n’ababyeyi ba Ella ariko nabyo ntibyagira icyo bitanga. Ababyeyi babwiwe ko umwana wabo ajyanywe mu Buhinde mu gihe kitarenze amezi ane gusa yaba yarakize akamera neza, agakura neza nk’abandi bana ndetse no mu gihe yavurwaga bikaba bishoboka ko yahabwaga imiti itandukanye n’uburwayi yari afite.

Abahanzi bafashe iya mbere mu gutabariza Ella

Ibi bikaba byiyongera ku nkunga aba bahanzi bemereye umuryango we ariko batifuje ko ijya hanze. Ku ikubitiro abahanzi bahereye ku gitaramo cyabereye I Nyamirambo ho mumujyi wa Kigali ku cyumweru tariki 29 Mata 2018 igitaramo cyabereye mu kabyibniro ka Sun City, nyuma y’iki gitaramo abandi bahanzi banyuranye bambariye gutaramira abantu banyuranye mu rwego rwo gukusanya inkunga ndetse no gukorera ubuvugizi uyu muziranenge wavukanye uburwayi bukomeye.

Tariki 4 Gicurasi 2018 i Musanze hazabera igitaramo cyo gufasha uyu mwana akaba ari igitaramo kizahuza abahanzi nka; Jay Polly, Rafiki, Danny Nanone, Edouce na Jack B n'abandi banyuranye. Igitaramo kizabera mu kabyiniro ka Mukungwa Riverside aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1000frw). Nyuma y’iki gitaramo hazakurikiraho ikindi kizabera mu karere ka Rubavu bukeye bwaho tariki 5 Gicurasi 2018 ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho bita Lake Side aha ho kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw). 

Jay PollyRubavu niyo izaba itahiwe

Iyi nkuru n’izindi zatambutse zose ziyerekeyeho ni amakuru y’ukuri yitangiwe n’ababyeyi bombi b’uyu mwana. Uwashaka kumenya ibyisumbuyeho yababona anyuze kuri:

1.MUNYANEZA Innocent Papa w’umwana- Tel-+250788631609/250781599543, E-mail-innocentkelvin9@gmail.com

2.UMUHOZA Laetitia Mama w’umwana- Tel- +250784253810, E-mail-umuhozajoy10@gmail.com

3.P.O Box 4726, Kigali, Rwanda

4.Uwashaka gutanga ubufasha bw’amafaranga yayanyuza kuri izi konti zikurikira:

Nyiri Konti MR. MUNYANEZA INNOCENT:

a) Konti Inyuzwaho Amadolari (EQUITY BANK, KIGALI, Rwanda)– 4007211229176.

b) Konti Inyuzwaho Amafaranga y’u Rwanda (RWF) (EQUITY BANK, Rwanda)-4007211229174.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amanda5 years ago
    Sha nibyiza bahanzi bacu jack b ndakwemera cyaneeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND