Jay Polly, Green P, Junior Multisystem ndetse na Gilbert The Benjamin muri iyi minsi bagiye kwisanga imbere y’ubutabera aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi. Aba bose bigeze gukorana bya hafi n’inzu itunganya muzika ikanafasha abahanzi ya Touch Entertainment barashinjwa kwambura umuyobozi w’iyi nzu amafaranga menshi.
Aya makuru Inyarwanda.com yakuye imbere muri Touch Entertainment ahamya ko umuyobozi w'iyi kompanyi yagiye aguriza aba bahanzi ndetse n'aba Producers umwe ku wundi magingo aya akaba atarishyurwa ndetse bisa n'aho bamwambuye. Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko nyuma yo kubona aba banyamuziki badafite ubushake bwo kwishyura yaba agiye kwiyambaza inkiko kugira ngo abashe kwishyuza aba bahanzi.
Umwe mu bayobozi ba Touch Entertainment wahaye amakuru Inyarwanda.com ariko akanga ko dutangaza amazina ye yahishuriye Inyarwanda.com ko Jay Polly abarimo 700 000Frw, Green P we akababamo 1 000 000Frw, Gilbert The Benjamin wamamaye mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi we akabamo umuyobozi 3 000 000frw mu gihe Junior Multisystem we yishyuzwa kuba yaragiye atarangije amasezerano yagiranye n’iyi nzu bityo akaba agomba kuryozwa ibiri mu masezerano yari yarasinye.
Aya yose akaba ari amafaranga y’ideni aba bagabo bakoreye mu nzu itunganya muzika ya Touch Entertainment bavuyemo batishyuye bityo bakaba bagomba kubiryozwa nk'uko umwe mu bayobozi b’iyi nzu yabitangarije Inyarwanda.com. Yongeyeho ko aba bose kimwe n'abandi barimo ideni iyi nzu n’umuyobozi wayo bagiye kugezwa mu butabera cyane ko ibimenyetso birimo inyandiko bagiye bagirana bigihari kandi biri mu bizifashishwa imbere y’amategeko.
Uyu wahaye amakuru Inyarwanda yatangarije umunyamakuru ko ibisabwa byose byamaze gukusanywa ndetse kuri ubu byashyikirijwe umunyamategeko, igisigaye akaba ari ukwiga kuri ibi birego ku buryo isaha ku isaha ikirego cyatangwa mu nkiko bityo aba banyamuziki bagahamagazwa imbere y’amategeko aho bazaburana iby’aya mafaranga mu minsi ya vuba.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangiye gushakisha kumenya icyo aba bahanzi bavuga ku kuba bagiye kujyanwa mu nkiko turabizeza ko mu nkuru zacu zitaha turaba twamaze kuvugana nabo ndetse bagire icyo bavuga kuri ibi bashinjwa na Touch Entertainment.
Gilbert The Benjamin ari kwishyuzwa asaga miliyoni eshatuGreen P arishyuzwa asaga miliyoni imwe Jay Polly we arishyuzwa 700000frwJunior Multisystem akurikiranyweho kwica amasezerano yari yaragiranye na Touch Entertainment
TANGA IGITECYEREZO