RFL
Kigali

Jay Polly, Green P, Junior Multisystem na Gilbert The Benjamin bagiye kujyanwa mu nkiko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/05/2018 17:04
3


Jay Polly, Green P, Junior Multisystem ndetse na Gilbert The Benjamin muri iyi minsi bagiye kwisanga imbere y’ubutabera aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi. Aba bose bigeze gukorana bya hafi n’inzu itunganya muzika ikanafasha abahanzi ya Touch Entertainment barashinjwa kwambura umuyobozi w’iyi nzu amafaranga menshi.



Aya makuru Inyarwanda.com yakuye imbere muri Touch Entertainment ahamya ko umuyobozi w'iyi kompanyi yagiye aguriza aba bahanzi ndetse n'aba Producers umwe ku wundi magingo aya akaba atarishyurwa ndetse bisa n'aho bamwambuye. Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko nyuma yo kubona aba banyamuziki badafite ubushake bwo kwishyura yaba agiye kwiyambaza inkiko kugira ngo abashe kwishyuza aba bahanzi.

Umwe mu bayobozi ba Touch Entertainment wahaye amakuru Inyarwanda.com ariko akanga ko dutangaza amazina ye yahishuriye Inyarwanda.com ko Jay Polly abarimo 700 000Frw, Green P we akababamo 1 000 000Frw, Gilbert The Benjamin wamamaye mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi we akabamo umuyobozi 3 000 000frw mu gihe Junior Multisystem we yishyuzwa kuba yaragiye atarangije amasezerano yagiranye n’iyi nzu bityo akaba agomba kuryozwa ibiri mu masezerano yari yarasinye.

Aya yose akaba ari amafaranga y’ideni aba bagabo bakoreye mu nzu itunganya muzika ya Touch Entertainment bavuyemo batishyuye bityo bakaba bagomba kubiryozwa nk'uko umwe mu bayobozi b’iyi nzu yabitangarije Inyarwanda.com. Yongeyeho ko aba bose kimwe n'abandi barimo ideni iyi nzu n’umuyobozi wayo bagiye kugezwa mu butabera cyane ko ibimenyetso birimo inyandiko bagiye bagirana bigihari kandi biri mu bizifashishwa imbere y’amategeko.

Uyu wahaye amakuru Inyarwanda yatangarije umunyamakuru ko ibisabwa byose byamaze gukusanywa ndetse kuri ubu byashyikirijwe umunyamategeko, igisigaye akaba ari ukwiga kuri ibi birego ku buryo isaha ku isaha ikirego cyatangwa mu nkiko bityo aba banyamuziki bagahamagazwa imbere y’amategeko aho bazaburana iby’aya mafaranga mu minsi ya vuba.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangiye gushakisha kumenya icyo aba bahanzi bavuga ku kuba bagiye kujyanwa mu nkiko turabizeza ko mu nkuru zacu zitaha turaba twamaze kuvugana nabo ndetse bagire icyo bavuga kuri ibi bashinjwa na Touch Entertainment.

GilbertGilbert The Benjamin ari kwishyuzwa asaga miliyoni eshatuGreen PGreen P arishyuzwa asaga miliyoni imwe Jay PollyJay Polly we arishyuzwa 700000frwJay PollyJunior Multisystem akurikiranyweho kwica amasezerano yari yaragiranye na Touch Entertainment






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyambaze Honore5 years ago
    Birababaje Kbx
  • Gasinzigwa John5 years ago
    Ariko uyu ngo ni Mutesa ni umusazi, ubundi hano i London yari umuzamu ku ma mangazini, arahindira ngo agiye gushora amafaranga mu muziki wo mu Rwanda, ... ata akazi, arahuruduka, none bamweretse ko i Kigali atari i Kigoma! Ubu rero uko ino aha mu bwongereza bakora, nta n'uwakongera kumuha akazi ashaje! Ahubwo n'uwtwo yari asigaranye yidutagaguza
  • ngabo5 years ago
    nibishyure nyine





Inyarwanda BACKGROUND