RFL
Kigali

Jay C yarangije gufata amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Sibomana’ –AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2018 13:49
0


Jay C ni umwe mu baraperi bo mu Rwanda bamaze kwandika izina cyane ko ariwe ufite indirimbo benshi bahamya ko iri mu nziza zakozwe muri 2018 I’m Back yakoranye na Bruce Melody, kuri ubu Jay C yamaze gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘sibomana’.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiranye iby’ifatwa ry’aya mashusho yabajije Jay C igihe iyi ndirimbo izagira hanze, maze atangaza ko ku bwe igihe cyose yarangirira yahita ayishyira hanze icyakora kandi yizeza abakunzi ba muzika ye ko bitagomba kurenza uku kwezi kwa Mutarama 2018 iyi ndirimbo itagiye hanze.

Indirimbo ‘Sibomana’ ya Jay C igiye kuba indirimbo ya gatatu azaba ashyize hanze nyuma yo kugaruka mu muziki agakora I’m Back yamugaruye mu muziki neza ndetse na Amen indirimbo uyu muraperi yakoranye na Serge Iyamuremyi icyakora iyi ikaba itaramamaye ndetse n’iyi nshya uyu musore yamaze gufatira amashusho.

Iyi ndirimbo nshya ya Jay C izajya hanze iri kumwe n’amashusho yayo, indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Fazzo big Producer mu gihe amashusho yayo yafashwe akaba ari gutunganywa na Lionel uyu akaba murumuna wa Cedru. 

jay cjay cjay cjay cJay C mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

REBA HANO UBWO JAY C YAFATAGA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YE 'SIBOMANA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND