Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu ni bwo itsinda ry’abanyamuziki bakora injyana ya Reggae, Christafari bageze mu Rwanda bakubutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika bakoreragamo ibitaramo. Bageze i Kigali bitarabiriye igitaramo ‘Unstopable’ batumiwemo n’itsinda rya Beauty for ashes bise.
Iri tsinda rigizwe n’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi basanzwe bafite amateka yihariye. Bafite amashimwe atabarika n’imizingo ya Album yahembuye benshi na n’ubu. Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi w’itsinda Christafari yavuze ko biteguye gushimisha abafana mu buryo bwose.
Yagize ati: "Bitegure ibyishimo birenze, turamya duhimbaza Imana. Tuzakora byiza byinshi, tubwira abantu Imana. Tuzabikora mu buryo batigeze babonaho, batigeze bumva." Christafari bakigera i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, batunguwe cyane n'uburyo bakiriwe n'isinzi y'abanyamakuru bo mu Rwanda.
Christafari baje mu Rwanda mu gitaramo 'Unstoppable' batumiwemo na Beauty For Ashes yamamaye mu ndirimbo; 'Siripurize', 'Yesu ni sawa', 'Turashima'. Ni igitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 04/08/2018 kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba, kibere Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe naho mu myanya y'icyubahiro ni 10,000Frw.
Bageze i Kigali bizihiwe
Kavutse Olivier wa Beauty for Ashes n'Umuyobozi w'iri tsinda [uri iburyo]
Igitaramo Christafari batumiwemo i Kigali na Beauty For Ashes
REBA HANO UBWO CHRISTAFARI BARI BAGEZE I KANOMBE
AMAFOTO:Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com
VIDEO:Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO