RFL
Kigali

Abanyamuziki bagize itsinda Christafari bageze i Kigali bateguza kuramya mu buryo buhambaye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2018 5:18
0


Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu ni bwo itsinda ry’abanyamuziki bakora injyana ya Reggae, Christafari bageze mu Rwanda bakubutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika bakoreragamo ibitaramo. Bageze i Kigali bitarabiriye igitaramo ‘Unstopable’ batumiwemo n’itsinda rya Beauty for ashes bise.



Iri tsinda rigizwe n’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi basanzwe bafite amateka yihariye. Bafite amashimwe atabarika n’imizingo ya Album yahembuye benshi na n’ubu. Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi w’itsinda Christafari yavuze ko biteguye gushimisha abafana mu buryo bwose.

Yagize ati: "Bitegure ibyishimo birenze, turamya duhimbaza Imana. Tuzakora byiza byinshi, tubwira abantu Imana. Tuzabikora mu buryo batigeze babonaho, batigeze bumva." Christafari bakigera i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, batunguwe cyane n'uburyo bakiriwe n'isinzi y'abanyamakuru bo mu Rwanda.

Christafari baje mu Rwanda mu gitaramo 'Unstoppable' batumiwemo na Beauty For Ashes yamamaye mu ndirimbo; 'Siripurize', 'Yesu ni sawa', 'Turashima'. Ni igitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 04/08/2018 kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba, kibere Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe naho mu myanya y'icyubahiro ni 10,000Frw. 

bageze i kighali

Bageze i Kigali bizihiwe

umuyonoz

ari kumwe

Kavutse Olivier wa Beauty for Ashes n'Umuyobozi w'iri tsinda [uri iburyo]

kav utse

Igitaramo Christafari batumiwemo i Kigali na Beauty For Ashes

REBA HANO UBWO CHRISTAFARI BARI BAGEZE I KANOMBE

AMAFOTO:Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com

VIDEO:Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND