RFL
Kigali

Itsinda ry’abagabo babiri bo muri Uganda rirashaka kwigarurira imitima y’abakundaga GoodLyfe rikayibibagiza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/07/2018 17:25
0


Kyeyune Isaac ukoresha Lyzark mu muziki na Biyinza Simon ukoresha Simo mu muziki bagize itsinda rishya ryifuza kugeza umuziki wabo ku rundi rwego nk’uko babitangarije itangazamakuru ryo muri Uganda mu kiganiro bagiranye. Intego yabo ni ukwigarurira abari abafana ba GoodLyfe yabuze Mowzey Radio wari umuririmbyi w'ibanze muri iri tsinda.



Aba bagabo bombi bifuza ko abagande bakwibagirwa burundu itsinda rya GoodLyfe bakamenya iryabo ryitwa Murder Muzik.Mu Kiganiro bagiranye n'ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Chano8, aba bagabo bahamya ko baje kunyeganyeza umuziki kuko bawumazemo igihe bawigaho bihagije.

Isaac na Simo, barakuranye cyane ko n’ababyeyi babo bari inshuti cyane. Nyuma mu mikurire yabo bisanzemo impano yo kuririmba maze basoje kaminuza bahita batangira itsinda rya Murder Muzik kuva mu mwaka wa 2008 mu ndirimbo zirimo ‘Omukwano Gwo’, ‘Njagala Nkwagale’ n’izindi.

GoodLyfe Nshya

Aba bagabo biteguye gusimbura GoodLyfe

Ubwo babazwaga itandukaniro ry'abo n’andi matsinda aza mu muziki akawuvamo, basubije bati “Hari ikintu twe duhuriraho, dusangiye amateko yo mu iterura, tuzi uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane kubera ibyo twamaze kwibonanamo. Mu myaka 5 tugomba kuba turi ku gasongero ahubwo inama zacu ku bahanzi bakizamuka, ni uko baba abo bari bo kandi bagakora umuziki wabo ukwabo. Ubwo nibwo buryo bwonyine bazagira ibihangano byihariye kandi by’umwimerere. Kandi uko niko tuzasobanura umuziki wa Uganda bitandukanye no kwigana.”

Aba bagabo nibo biyandikira indirimbo kuko Simo ari umwanditsi w’umuhanga cyane nk’uko Isaac abivuga. Zimwe mu mbogamizi bahura nazo ni ubushobozi bukiri hasi cyane ko nta manager bagira, ari ukwirwanaho muri byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND