RFL
Kigali

Itsinda riyobowe na Patrick ryashyikirije Gisagara Yannick ufite ikibazo cy'impyiko miliyoni irenga yo kwivuza-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2018 20:23
0


Itsinda ry’abantu batandukanye bahujwe na Patrick bizoza na Mugisha Tresor bamaze kumva inkuru ibabaje y'umusore witwa Gisagara Yanick biyemeje gukusanya ubushobozi bari bafite mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe.



Iri tsinda ryakusanyije agera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi Ijana na mirongo irindwi y’amafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nzeli 2018 ni bwo bayamushyikirije. Yannick ufite ikibazo cy’impyiko zikenewe gusimbuzwa yashimiye abo bagira neza bamufashije kugira ngo akire kandi abenshi ari nabatamuzi abasabira umugisha kumana!

Yannick kandi akaba yabonye ubufasha bwa Leta y’u Rwanda aho yemeye kwishyura ubuvuzi azakorerwa mu Buhinde n’abo bakiyishyurira itike y’indege y’abantu batatu;  uzamurwaza, uzamuha impyiko nawe ubwe.

yanni

Yannick yashimye abamuteye inkunga

Kuwa 1 w'icyumweru tugiye kujyamo, Yannick azamurikira ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima amafaranga azaba amaze kubona kugira ngo bazamenye aho bahera.

Ushobora gutanga ubufasha ukoresheje uburyo bukurikira:

1.Konti no: 4003100557498 (EQUITY BANK) ya Gisagara Yannick

2.Mobile Money: +250783064558 (Mukamudenge Libellatha) cyangwa +250787905025 (Gisagara Yannick)

Mu gihe hari ibindi bisobanuro cyangwa amakuru acyenewe kuri Gisagara Yannick wahamagara +250783064558 ikoreshwa na Mukamudenge Libellatha ubyara Gisagara Yannick nawe uboneka kuri +250787905025.

yannick

 REBA HANO YANNICK AVUGA UKO AMEREWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND