Ubusanzwe mu Rwanda amatorero benshi bayafata nk’abyina mu birori gusa, ntabwo ari ibintu byari bimenyerewe cyane ko muri iyi myaka itorero nk’Intayoberana rikora indirimbo rikayishyira hanze. Kuri ubu rero iri torero tumaze kuvuga haruguru ryashyize hanze indirimbo n’amashusho yayo irimo ubutumwa butaka Afurika.
Iyi ndirimbo yitwa ‘Africa’ y’itorero Intayoberana iri mu ndimi zinyuranye ariko zose zigamije kuvuga ibigwi uyu mugabane ufatwa nk’ufite ubukungu bwinshi ariko ukunze kurangwa n’intambara z’urudaca ndetse n’imiyoborere mibi. Abagize iri torero bumvikana muri iyi ndirimbo bakangurira abanyafrika kwirinda amacakubiri. Bakomeza batanga ubutumwa bw’uko Afurika yaba umugabane urangwa n’abaturage bumvikana bunze ubumwe ndetse ukaba umugabane w’amahoro n’umutekano hatarangwa intambara n’imidugararo.
Bamwe mu bagize itorero Intayoberana
Iyi ndirimbo 'Africa' y’itorero Intayoberana igaragaramo imbyino nyinshi kandi zinyuranye zo ku mugabane wa Afurika. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Fayzo umwe mu basore bubatse izina mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO