Kigali

Israel Mbonyi ageze mu Rwanda atungurwa no kwakirwa n’imbaga y’abakunzi be-AMAFOTO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:10/07/2015 16:19
9


Umuhanzi Israel Mbonyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yamaze kugera mu Rwanda nyuma y’imyaka 4 yose amaze mu masomo mu gihugu cy’u Buhinde



Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, akigera ku kibuga cy’indege kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2015, yatunguwe no kubona umubare w'abantu benshi baje kumwakira atari yiteguye. Nyuma yo gusuhuza ababyeyi be yanasuhuje abari baje kumusanganira bamuzaniye n'indabo nk’ikimenyetso cy’uko bamukunze kandi bari bamukumbuye. Bamwe muri bo ni abo baririmbanye, abo basenganye, abo biganye n'abandi. 

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yabanje gusuhuza ababyeyi be, uwo bari gusuhuzanya ni Papa we, uri ibumoso ni mushiki we

Mbonyi na mama we

mBONYI

Mbonyi

Mbonyi

Kurekurana n'umubyeyi we byari byanze kubera urukumbuzi

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Israel Mbonyi yatangaje ko atunguwe cyane n’uburyo yakiriwe n’abantu benshi kuko atabitekerezaga. Ku bijyanye na benshi bifuza kumubona imbonankubone mu gitaramo cye, Israel Mbonyi yatangaje ko yateguye igitarama kizabera mu Kigali Serena Hotel mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kanama 2015. 

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yageze mu Rwanda, arushaho kwishimira igihugu cye kubera urukundo yaragaraijwe n'abakunzi be

Israel Mbonyi abajijwe icyo yatangariza abakunzi be bari mu Rwanda n'ahandi ndetse akagira n'icyo avuga ku bantu baje kumwakira ari benshi bitewe n'uburyo ibihangano bye byakunzwe cyane mu gihugu, Mbonyi yavuze ko byamutunguye cyane ndetse no kwamamara kwe bikaba byaramutunguye. Yagize ati: 

Ndishimye sinzi icyo navuga kubera mu buzima bwanjye, n’icyatumye wenda muza aha cya nyancyo(kuba ibihangano bye byarakunzwe cyane),nacyo ubwacyo cyantunguye ariko ikintu navuga ndabanezerewe cyane numvise nongeye gukunda mu rugo. Ubu nta gahunda mfite yo kuririmba mbere ya concert(igitaramo) yanjye  izaba mu kwa munani 2015 muri Serena Hotel. 

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yatangaje ko yatunguwe cyane n'uburyo yamamaye, ababyeyi be batangaza ko bo bitabatunguye

Bamwe mu bantu baganiriye na inyarwanda.com bari baje gusanganira Israel Mbonyi bamusanze ku kibuga cy'indege i Kanombe, batangaje ko bishimye cyane kuba Israel Mbonyi ageze amahoro mu Rwanda bakaba biteguye kumushyigikira mu muziki we. Ababyeyi ba Mbonyi bari bishimye cyane bishimiye cyane kuba umwana wabo ari gukorera Imana banahamya ko bitabatunguye kuko bamubonyemo impano kuva kera kandi bakaba biteguye kumushyigikira. 

Ababyeyi ba Israel Mbonyi biteguye kumushyigikira mu mpano ye

Pastor Aron Ruhimbya nawe wari i Kanombe akaba ari umwe mu bashumba b'itorero Restoration Church ari naryo Israel Mbonyi n'umuryango we basengeramo, yatangarije inyarwanda.com ko itorero ryiteguye kumufasha mu mpano ye bakaba bazagirana ikiganiro akababwira aho yumva yifuza bamushyigikira bikamufasha gukoresha impano Imana yamuhaye. 

Israel Mbonyi

 Israel Mbonyi yakirijwe indabo, izi ni zio bari biteguye kumushyikiriza

Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi aramukanya n'abari baje kumusanganira i Kanombe

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yatangajwe n'uburyo abantu bamwakiriye i Kanombe

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yishimiye uburyo yagaragarijwe urukundo n'abakunzi be

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi(iburyo) hamwe na Bienfaiteur umuyobozi wa Kingdom of God Ministry

Israel MBONYI

Izi nizo nkweto Israel Mbonyi yaje yambaye avuye mu Buhinde aza mu Rwanda

Israel Mbonyi

Hari abanyamakuru benshi cyane bari baje kumwakira ku kibuga cy'indege i Kanombe

Israel Mbonyi

Abanyamakuru bamubajije icyo ateganya gukorera abakunzi be, avuga ko agiye kubataramira

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yaje mu Rwanda yitwaje gitari ye 

Israel Mbonyicyambu

Israel Mbonyi(Ibumoso) ni uko yaje yambaye, mu buzima bwe ngo ntajya akunda kwambara ipantaro y'itise

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yahise ajya mu modoka bari bamuteguriye kumujyana iwabo Kimironko

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yateruye uyu mwana wari wamwishimiye cyane

REBA HANO INDIRIMBO YE YISE "NZI IBYO NIBWIRA"


Gideon N.Mupende

Amafoto: Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Claude9 years ago
    Imana imushigikire azi kuririmba
  • Yesu ni mwiza9 years ago
    Yooo mbega byiza Imana ibahe umugisha Natwe Turagukunda mukozi wi'mana nubwo urikure arako turikumwe muri kristu kandi tubifurije Amhirwe mwese abazajya kuricyo giterane Imana ikomeze ikugirire nezaaa
  • NIETTE9 years ago
    wow turakwishimiye wee!!!!!!!
  • i am a fan9 years ago
    Israel ,ufite amavuta y umwuka wera kuri wowe,indirimbo zawe niryo funguro ryange kuva nazimenya.imana iguhe umugisha kubw uko utubera umugisha
  • jessy9 years ago
    wlcm home annointed Man!!
  • fiacre9 years ago
    Inyarwanda.com turabashimira cyane kuhatubera. Imana yamusize amavuta turamwifuriza kuguma mugusigwa turamushyigikiye mubikorwa bye tunamusengera.
  • Justin9 years ago
    imana ikomeze imusige
  • 9 years ago
    Karibu en Europe uraduhezagira trop Yesu agusige cane
  • Nshimiyimana venuste9 years ago
    Imana ishimwe yo yafashije Israel mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo .Israel turamwishimiye cyane kandi turamukunda cyane .Imana ikomeze kumwitaho kandi akomere twese turamishyigikiye .



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND